skol
fortebet

Umugabo yishe mugenzi we bapfuye inyama z’ihene

Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo uzwi ku izina rya Azulay wo mu gihugu cya Ghana yakubise inshuti ye Buley w’imyaka 55 y’amavuko inkoni bapfuye inyama z’ihene yapfuye birangira amwishe.
Ibi byabereye ahitwa Sehwi Paboase mu karere ka Sehwi Wiawso yo mu burengerazuba bushyira Amajyaruguru ya Ghana.
Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, aba bombi bari inshuti magara bakorera byose hamwe,harimo no gushaka inyamaswa z’amatungo yipfishije.
Amakuru avuga ko bahoraga bazenguruka mu biturage bashaka amatungo (...)

Sponsored Ad

Umugabo uzwi ku izina rya Azulay wo mu gihugu cya Ghana yakubise inshuti ye Buley w’imyaka 55 y’amavuko inkoni bapfuye inyama z’ihene yapfuye birangira amwishe.

Ibi byabereye ahitwa Sehwi Paboase mu karere ka Sehwi Wiawso yo mu burengerazuba bushyira Amajyaruguru ya Ghana.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, aba bombi bari inshuti magara bakorera byose hamwe,harimo no gushaka inyamaswa z’amatungo yipfishije.

Amakuru avuga ko bahoraga bazenguruka mu biturage bashaka amatungo yipfushije,bakayasangira hagati yabo.

Umwe mu bayobozi bo mu gace aba bombi batuyemo, Simon Okom, yavuze ko habaye ubwumvikane buke hagati yabo kubera ihene iherutse gupfa umuturage yabahaye.

Azulay ngo yabwiye mugenzi we ko ariwe uri burye inyama nyinshi undi amukurira inzira ku murima.

Ibintu byafashe isura ubwo uyu Azulay yasangaga uyu mugenzi we mu rugo rwe agiye kumwaka umufuka batwaragamo inyama,intambara ihita irota.

Uyu Azulay yakubise inkoni mu mutwe wa Buley,ahita ata ubwenge hanyuma byaje gutangazwa ko yapfiriye mu bitaro bya leta bya Sehwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa