Umugabo yishe muramu we bapfuye umukino wa UEFA Champions League
Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2023

Mu mpera z’icyumweru gishize, umugabo w’ahitwa Bluff Hill muri Zimbabwe,yatawe muri yombi ndetse yitaba urukiko rw’ibanze rwo mu mujyi wa Harare ashinjwa kwica muramu we kubera kutumvikana ubwo barebanaga umukino wa PSG vs Newcastle muri UEFA Champion League,mu cyumweru gishize.
Ukekwaho icyaha Tadiwanashe Blessings Makumbe w’imyaka 24,yitabye umucamanza Ruth Moyo wamusabiye gufungwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ko aregwa mu rukiko Rukuru kugira ngo aburanishwe.
Yagiriwe kandi inama yo gusaba kurekurwa atanze ingwate mu Rukiko Rukuru kuko icyaha kiri ku rwego rwa gatatu.
Bivugwa ko ku ya 4 Ukwakira uyu mwaka, ahagana mu ma saa sita z’ijoro,aribwo Makumbe yishe Julius Nenzou,umugabo wa mushiki we [muramu we].
Ubwo aba bombi barebanaga uyu mukino w’umupira w’amaguru,bagiranye ubwumvikane buke, uyu Makumbe akubita Nenzou ikintu kitazwi inshuro nyinshi ku mutwe no mu maso.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mushiki wa Makumbe yagerageje gutabara umugabo we nyuma yo kumva ataka ari mu cyumba ariko uyu mugabo wari warakaye nawe ngo yamukubise ikintu agwa hasi.
Uyu nyakwigendera basanze aryamye hasi yakomeretse cyane,ajyanwa mu bitaro bya Parirenyatwa ari naho byemerejwe ko yapfuye.
Polisi ivuga ko ukekwaho icyaha yari asanzwe agira uburwayi bwo mu mutwe kandi akaba yari yaranze gufata neza imiti ye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *