skol
fortebet

Umugabo yishe umugore we amuhoye kureka umwana wabo agakinisha ikibiriti

Yanditswe: Monday 13, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’ahitwa Luapula muri Zambia yagejejwe imbere y’urukiko nyuma yo gufungwa azira kwica umugore we amuhora ko yarangaye umwana wabo agakinisha ikibiriti cyo gucana kikangirika.
Bwana Fewdays Matipa ntiyabashije kwihangana ubwo yageraga mu rugo iwe ahitwa agasanga umukobwa we muto ari gukinisha ikibiriti cyo gucana,byatumye akubita umugore we aramwica.
Uyu mugabo n’umugore bari basanzwe batuye mu mudugudu wa Kayanike,mu karere ka Mwense.
Umuyobozi wa Polisi ya Luapula, Fwambo Siame (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’ahitwa Luapula muri Zambia yagejejwe imbere y’urukiko nyuma yo gufungwa azira kwica umugore we amuhora ko yarangaye umwana wabo agakinisha ikibiriti cyo gucana kikangirika.

Bwana Fewdays Matipa ntiyabashije kwihangana ubwo yageraga mu rugo iwe ahitwa agasanga umukobwa we muto ari gukinisha ikibiriti cyo gucana,byatumye akubita umugore we aramwica.

Uyu mugabo n’umugore bari basanzwe batuye mu mudugudu wa Kayanike,mu karere ka Mwense.

Umuyobozi wa Polisi ya Luapula, Fwambo Siame yavuze ko Matipa akimara kubona umwana ari gukinisha ikibiriti,yatuye umujinya umugore ahita amwica.

Ati "Icyabaye nuko umugabo yabonye umwana wabo w’umukobwa w’imyaka itatu ari gukinisha ikibiriti hanze ntibyamushimisha.

Yatangiye gutonganya umugore we amubaza impamvu yaretse uyu mwana agakina n’ikibiriti.Mu gushwana,umugore yaramuhunze yinjira mu nzu undi aramukurikira,atangira kumubita birangira amwishe.

Uyu mupolisi yavuze ko musaza wa nyakwigendera yahise aza kureba ikibaye nyuma yo kumva umwana ari kurira.

Uyu mutabazi witwa Kaoma James ngo yahise agera mu rugo asanga mushiki we aryamye hasi yapfuye.Yahise ahuruza abantu ababwira ibyo Matipa akoreye mushiki we.

Polisi yahise ihagera isanga uyu mugore yamaze gupfa ihita ita muri yombi uwo mugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa