skol
Kigali
Fortebet

Umugabo yishe umugore we bapfuye inzitiramubu

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 January 2022

Ubuyobozi bwa polisi muri Nasarawa bwataye muri yombi Ovye Yakubu, akekwaho kwica umugore we, Esther Aya Anjugu.

Ku wa gatanu, tariki ya 7 Mutarama 2022,nibwo aya mahano abereye mu rugo rw’aba bashakanye i Sabonpegi-Shabu mu gace ka Lafia Lafia y’Amajyaruguru.

Byavuzwe ko ushinjwa yakubise umugore we kugeza apfuye nyuma yo gutongana bapfa inzitiramubu.

Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera wahisemo ko amazina ye adatangazwa yemeje ko havutse impaka zikomeye hagati y’aba bashakanye ubwo ukekwaho icyaha yageragezaga guhagarika umwubatsi gushyira inzitiramubu ku idirishya ryabo nyuma y’uko yari yahamagawe n’uyu mugore.

Yavuze ko umugabo yakubise umugore we igihe yashimangiraga ko uyu mwubatsi agomba gukomeza akazi yamuhaye.

Yakomeje agira ati: "Nyakwigendera yasabye umwubatsi kugira ngo ashyire inzitiramubu mu madirishya kugira ngo akumire imibu, ariko umugabo ahagarika umwubatsi, umugore arabyanga, amaherezo umugabo atangira kumukubita."

Ku wa gatandatu, tariki ya 8 Mutarama,nibwo, ASP Ramhan Nansel yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi,mu kiganiro yagiranye n’ikigo ntaramakuru muri Nijeriya.Yavuze ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi umunsi byabaye.

Nansel yavuze ko iperereza rigikomeje mu ishami rya Leta rishinzwe iperereza ku byaha, Lafia, kugira ngo hamenyekane ibyabaye.

Yavuze ko umurambo w’uyu mugore wabitswe muri morgue kugira ngo usuzumwe nyuma y’urupfu.

Hagati aho, uriya mwubatsi uvugwa na we wasabye ko izina rye ridatangazwa, yemeje ko ukekwaho icyaha yamwirukanye ubwo yari ashyigikiwe na nyakwigendera kugira ngo ashyireho inzitiramubu.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ngendahayo Sosthene

    uyu mugore niwe wizize! umugore ntaburenganzira afite bwo guhamagara umwubatsi! cyeretse iyo ntamugabo afite!
    birumvikana ko n,ubundi Bari babanye kumiguruko!

    10 January

Inzindi nkuru

Yiteye amaraso y’umukunzi we urwaye SIDA kugira ngo amwereke ko...

Umukobwa w’imyaka 15 yiteye amaraso y’umukunzi we wanduye virusi itera sida...
17 August 2022 0

Pasiteri yasabye abayoboke be kumushyingura ari muzima ngo yigane Yesu...

Ibitangazamakuru byinshi birimo thereliantnews byatangaje inkuru idasanzwe...
17 August 2022 0

Umusore w’imyaka 25 yambitse impeta umukecuru w’imyaka 74 umwibutsa nyirakuru...

Umusore n’umukecuru umurusha imyaka 47 y’amavuko bavuga ko biyemeje kwereka...
16 August 2022 0

Pasiteri yibasiye bikomeye abayoboke be bananiwe kumugurira...

Umupasiteri wo mu mujyi wa Kansas muri Amerika yaciye ibintu kubera...
16 August 2022 0

Umugabo yatangije imyitozo ihoraho ku bazamubyinira n’abazamuririra...

Mu gihe abantu benshi bizihiza isabukuru yabo,ibirori byo kwakira...
15 August 2022 0

Yakoze impanuka aho kwita ku kwivuza yifata amashusho avirirana ayashyira...

Ibitekerezo bivanze n’impaka nibyo byashyizwe kuri Tik Tok nyuma y’aho...
13 August 2022 0