skol
fortebet

Umugabo yishe umwana we amuhoye kwiba igice cy’ifi y’umukiriya

Yanditswe: Saturday 28, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Savior Aniefok wo mu gihugu cya Nigeria yakoze amahano akubita umwana we w’umuhungu w’imyaka 7 witwa Nathaniel, kugeza amwishe amuziza ko yibye ifi ye.
Uyu mugabo wiciye umwana ahitwa Shangisha mu mu mujyi wa Lagos, yahise ahunga nyuma yo kwica umwana we muto.
Bwana Aniefok yakubise umwana we cyane amuziza ko yibye igice cy’ifi yari yateguriye umwe mu bakiriya be.
Nkuko Punch yabitangaje,uyu mugabo usanzwe ari umunyabugeni yari yakoze ifuru ikora nka micro-ondes anamuha igce (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Savior Aniefok wo mu gihugu cya Nigeria yakoze amahano akubita umwana we w’umuhungu w’imyaka 7 witwa Nathaniel, kugeza amwishe amuziza ko yibye ifi ye.

Uyu mugabo wiciye umwana ahitwa Shangisha mu mu mujyi wa Lagos, yahise ahunga nyuma yo kwica umwana we muto.

Bwana Aniefok yakubise umwana we cyane amuziza ko yibye igice cy’ifi yari yateguriye umwe mu bakiriya be.

Nkuko Punch yabitangaje,uyu mugabo usanzwe ari umunyabugeni yari yakoze ifuru ikora nka micro-ondes anamuha igce cy’ifi kugira ngo aze kugisuzumiraho narangiza kuyikora.

Uyu mwana yacunze se ku jisho arangije yiba iyi fi birakaza se cyane kugeza ubwo amukubise birangira amwishe.

Umwe mu baturanyi ba Aniefok yagize ati “Nabonye Nathaniel ku cyumweru nyuma ya saa sita muha ibyokurya.Saa 22h twumvise Nathaniel ari kurira asaba ubufasha.Twumvise ibintu biri gusakuza biri kwitura ku gikuta tumenya ko ari gukubitwa.

Ubwo yariraga,se yarimo kumubwira ngo aceceke.Twari tuzi ko nyina mwiza ari hafi ngo amutabare gusa twaje kumenya ko atari mu rugo.Ku munsi ukurikiyeho twumvise ngo yapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa