Umugabo yishe urubozo umwana w’imyaka 10 bamushyingiye ku ngufu
Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018
Umugabo wo muri Afghanistan yishe akoreye iyicarubozo umwana w’umukobwa w’imyaka 10 bamushyingiye ku ngufu mu migenzo ikorwa n’imiryango yo muri iki gihugu yitwa Badal iyifasha kugabanya amafaranga atangwa ku nkwano.
Uyu mugabo utavuzwe izina w’imyaka 20 yashyingiwe uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 10 ku ngufu arabyanga ndetse arahunga,se aza kumushaka amutegeka kumurongora byanze bikunze, none byarangiye amwishe.
Umurambo w’uyu mwana w’umukobwa witwa Hameya watoraguwe n’abaturage nyuma yo kwicwa n’uyu mugabo we utarigeze umukunda.
Uyu mugabo w’uyu mwana wishwe yahise ahunga,polisi ihita ita muri yombi se wagize uruhare mu kwemera uku gushyingiranwa kudakurikije amategeko.
Guverineri w’intara ya Badghis uyu mwana w’umukobwa n’umugabo we batuyemo,yavuze ko Hameya yashyingiranywe n’uyu mugabo umukubye kabiri mu myaka mu mihango yitwa Badal abanya Afghanistan bagamije kugabanya amafaranga batangwa ku nkwano iyo abana bakuze.
Umugabo wa Hameya yamwishe yiganye undi mugabo wari uherutse kwica umugore we nawe bashyingiranywe muri ubu buryo gusa we yabanje kumwica urubozo nkuko polisi yabitangaje.
Hameya n’uyu mugabo we bari bamaze amezi 6 babana none birangiye umwe yishe undi kubera iyi mihango yamaganwe n’ibigo bishinzwe kurengera ikiremwamuntu.
Afghanistan ni kimwe mu bihugu bishyingira abana kuko umukobwa w’imyaka 16 yemerewe gushaka mu gihe umuhungu w’imyaka 18 yemerewe gushaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *