skol
fortebet

Umugabo yishwe n’iturika ry’inzoga ku munsi w’isabukuru ye

Yanditswe: Thursday 23, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yahuye n’uruva gusenya ku munsi w’isabukuru ye ubwo yajyaga mu kabari hanyuma afashe ikirahuri cy’inzoga ikigega cyarimo inzoga kiraturika ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Gilson do Nascimento w’imyaka 43, ukomoka muri Brazil yapfuye nyuma yo gukubitwa n’ibimene by’ikigega cy’inzoga ubwo yageragezaga kuvoma n’ikirahuri ngo yice icyaka.

Umwishywa we yabwiye itangazamakuru ryo muri Brazil ko nyirarume wacuruzaga ingufuri, yagiye kunywa inzoga ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 17 Nzeri.

Ati"Datawacu yarabahamagaye abaha amabwiriza y’uko batangira gutegura ikirori kugeza abagezeho. Inzoga ntabwo yasohotse hasohotse ifu gusa.

Umuvugizi wa polisi, Clovis Nei da Silva, yatangaje ko uru rupfu rufatwa nk’impanuka, yongeraho ati: “Turimo kubaza abatangabuhamya bari aho byabereye. "

Kugeza ubu, ibyavuzwe byaranditswe kandi hakenewe gukorwa autopsie. "

Umugore wa Gilson, mushiki we n’umuhungu we w’imyaka 15 na bo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye,yahise ihinduka ikiriyo.

Umwishywa we yavuze ko umuryango "wahungabanijwee cyane" n’urupfu rwe, ruje nyuma y’imyaka itandatu gusa akize kanseri.

Nyirasenge Angela Maria de Oliveira yabwiye itangazamakuru ryaho ati: "Yari umurwanyi, umukozi, umugabo washakaga umuryango mwiza.

Yatubereye byose. Azakumburwa cyane mu buzima bwacu, yaduteye agahinda cyane.

Isuzuma ry’umurambo wa Gilson ryabaye ku ya 18 Nzeri, bukeye bwaho ashyingurwa mu irimbi rya Jardim da Memoria i Novo Hamburgo.

Umunyamategeko w’uru ruganda, Jose Adelmo de Oliveira, yavuze ko umukiriya yategetswe kudakora ku bikoresho kuko umutekinisiye yari aje mu rugo kugira ngo akemure ikibazo cyari gihari.

Nk’uko uyu munyamategeko abitangaza, ubwo umutekinisiye yahageraga, ikigega cyari kimaze guturika kandi umugabo yari yapfiriye aho.

Perezida w’ishyirahamwe ry’inganda z’inzoga, Jose Luis Giovanella, yavuze ko uruganda rukora inzoga n’ibicuruzwa rwagaragayeho ikibazo,rubazwa kugira ngo hamenyekane niba ibikoresho rukoresha rudafite amakosa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa