skol
fortebet

Umuganga w’imyaka 25 utifuza kubyara na rimwe yafashe icyemezo cyo kwibagisha imirerantanga

Yanditswe: Wednesday 08, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuganga w’imyaka 25 witwa Dr Priyanka Ramgoolam ukomoka mu Buhinde yafashe umwanzuro wo kwikuramo imirera kubera icyifuzo cy’uko adashaka kuzigera na rimwe abyara umwana.
Uyu mugore yavuze ko atifuza kuzigera abyara na rimwe ariyo mpamvu yaketse ko kwifata bishobora kumugora hakagira umugabo umutera inda ariyo mpamvu yibagishije imirerantanga ngo itazigera ikora akazi kayo.
Abinyujije kuri Twitter yanditse ati “Mu masaha 24 ari imbere,ngiye kwibagisha kugira ngo bankuremo imirerantanga (...)

Sponsored Ad

Umuganga w’imyaka 25 witwa Dr Priyanka Ramgoolam ukomoka mu Buhinde yafashe umwanzuro wo kwikuramo imirera kubera icyifuzo cy’uko adashaka kuzigera na rimwe abyara umwana.

Uyu mugore yavuze ko atifuza kuzigera abyara na rimwe ariyo mpamvu yaketse ko kwifata bishobora kumugora hakagira umugabo umutera inda ariyo mpamvu yibagishije imirerantanga ngo itazigera ikora akazi kayo.

Abinyujije kuri Twitter yanditse ati “Mu masaha 24 ari imbere,ngiye kwibagisha kugira ngo bankuremo imirerantanga ngamije gusa kuba ingumba burundu.

Mfite imyaka 25,ndacyari ingaragu kandi sinigeze ntwita.Ntabwo nshaka kubyara na rimwe.Ndishimye cyane kuba narafashe uyu mwanzuro.”

Nyuma yo kwibagisha iyi mirerantanga,uyu mukobwa yagize ati “Narokotse.Ububabare ni buke. Isoni ku bagabo bose bumva bafite uburenganzira ku mubiri batanazi.

Ntabwo nigeze nezerwa cyane nkubu, kandi ndishimye cyane ku bitekerezo byinshi binshyigikira. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa