skol
Kigali

Umuganga yategetswe kwishyura akayabo kubera ko yemeye ko umwana avuka afite ubumuga

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 December 2021

Umukobwa witwa Evie Toombes w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Lincolnshire, mu Bwongereza yatsinze urubanza ’rwo kubyarwa mu buryo bubi’ yarezemo umuganga wa nyina ko yemeye ko avuka.


Evie wavutse afite uburwayi bw’uruti rw’umugongo rutuma adakura neza bwitwa lipomylomeningocoele yavuze ko muganga yananiwe gutanga ubufasha bw’ingirakamaro bwari kumurinda ubu burwayi ataravuka.

Uburwayi bwitwa lipomylomeningocoele (LMM) buturuka ku kibazo cy’uko uruti rw’umugongo rwanze gukura igihe umwana akiri mu nda ya nyina.

Evie yatanze ikirego cyo "gusamwa nabi" arega muganga wa nyina, Dr Philip Mitchell wananiwe kumwandikira imiti y’ingenzi kugira ngo avuke ari muzima byamuviriyemo kuvukana uburwayi bukomeye. Avuga ko uyu muganga yananiwe kubwira nyina gufata folic acid mbere yo kumutwita.

Umucamanza Rosalind Coe QC yemeje ko iyaba nyina wa Evie, Caroline, yarahawe inama kare, yari kwirinda kugerageza gusama cyangwa se agahabwa ubuvuzi kugira ngo nasama azabyare umwana muzima.

Mu rubanza rwe ,Uyu mucamanza yagize ati: "Icyo gihe, nasanze Madamu Toombes atari atwite igihe yagishaga inama Dr Mitchell.

Ntabwo yagiriwe inama yo gukurikiza amabwiriza yo gufata Folic Acid mbere yo gusama no mu byumweru 12 bya mbere byo gutwita. "

Dr Philip Mitchell yahakanye ibyo aregwa,avuga ko yahaye Caroline ’inama nzima.

Madamu Caroline we yagize ati: ’’ Yambwiye ko atari ngombwa. Nagiriwe inama y’uko niba narariye indyo yuzuye mbere, ntagomba gufata aside folike. ’’

Evie yamaze iminsi myinshi yarashyizwemo amatiyo amara amasaha 24-ku munsi akora kugira ngo abeho.

Mu cyemezo cy’urukiko rukuru rwa Londres cyafashwe ku wa gatatu, tariki ya 1 Ukuboza, umucamanza Rosalind Coe QC yashyigikiye ikirego cy’uyu mudamu kandi amusabira indishyi nyinshi z’akababaro.

Nk’uko NYPost ibitangaza, abunganira Evie bavuze ko amafaranga uyu mudamu akeneye atarabarwa ariko ko ari menshi kuko agomba kumwitaho mu buzima bwe bwose.

Uyu mukobwa Evie akina imikino yo kwiyerekana basimbuka aho ahatana mu bafite ubumuga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yasindishije umugore we kugira ngo mugenzi we bakorana...

Umugabo wifuzaga kubona undi muntu aryamanye n’umugore we bamaranye imyaka...
21 January 2022 0

Yatwitse ishyamba rya hegitare zirenga 280 ubwo yacanaga ibishashi ngo...

Umugabo witwa Viktor Riedly, w’imyaka 28, yateje inkongi y’umuriro yibasiye...
19 January 2022 0

Yafunzwe azira gukubita umukobwa akamwangiza amuziza kuvugana n’umukunzi...

Umubyeyi ufite abana babiri yagize ishyari afata umukobwa yabonanye...
19 January 2022 0

Hari impungenge ku ntare na puma zanduye Covid muri Afurika y’Epfo

Intare na pumas zo mu kigo cyororerwamo inyamaswa (zoo) muri Africa y’Epfo...
19 January 2022 0

Nyina yamusabye kwica murumuna we kugira ngo babone amafaranga...

Umusore w’imyaka 32 wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Afeez Olalere yemeye...
19 January 2022 0

Abaturage batangiye gusenga inka yavukanye amaso 3 bayitirira ikigirwamana...

Inyana y’amaso atatu yavukiye mu Buhinde yiswe ’igitangaza cy’Imana’ kandi...
18 January 2022 0