skol
fortebet

Umugeni wari wakodesheje imodoka y’akataraboneka ku munsi w’ubukwe bwe yamutengushye bikomeye

Yanditswe: Wednesday 18, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Shenice Beirne yahuye n’uruva gusenya asaba lifuti umugenzi bari bahuye nyuma yo kugira ibyago imodoka yari yakodesheje imugeze ku rusengero igapfira mu nzira.

Sponsored Ad

Shenice w’imyaka 28 n’umuvandimwe we Siobhan Ellis w’imyaka 31 bahuriye n’uruva gusenya ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Ford bari bakodesheje kugira ngo izabatware ku munsi w’ubukwe yabapfiragaho bigatuma basaba lifuti ba mukerarugendo bari bibereye muri Mercedes yabo.

Shenice washyingiranwe n’umugabo we Sean w’imyaka 28 basezeraniye ahitwa Gloucester.

Uyu mugeni yagize ati “Cyari ikintu kigoye kumva ko cyabaho.Twari twiteguye kwerekeza Upton-on-Severn mu gitondo,turi mu modoka nziza cyane vintage Ford yagombaga kutugeza ku rusengero I Gloucester.

Kubera ko twari mu modoka nziza cyane,cyahisemo kugenda mu muhanda udakunze gucamo abantu.Hadashize umwanya duhagurutse,twumvise urusaku rudasanzwe ku modoka yacu duhita twibaza tuti “ibaze iramutse ikwamye.Yahise ihagarara yanga kugenda.Umushoferi yakoze ibishoboka byose kugira ngo igenda biranga.”

Abari baherekeje uyu mugeni bari inyuma gato bababwiye ko bagomba kubanza kumutwara bakagaruka ariko ba mukerarugendo Matt na Michelle Moore bahise biyemeza gusubika gahunda barimo babanza kubageza ku rusengero.

Uyu mugeni avuga ko yashimishijwe nuko atataye umutwe kubera ibyari bibaye ndetse ngo ntiyakererewe kugera mu bukwe bwe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa