skol
fortebet

Umugeni yabenze umukwe ku munsi w’ubukwe nyuma yo kuvumbura ko afite uruhara

Yanditswe: Sunday 13, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubukwe bw’Abahinde buherutse kurangira mu buryo budasobanutse,nyuma y’aho umugeni abenze uwari kuba umugabo we kubera ko yavumbuye ko afite uruhara.
Guhuza abantu bagashyingiranwa batarahura n’ibintu bisanzwe mu Buhinde, ariko nubwo imiryango ihuza abantu kandi bikagenda neza,hari nubwo bitagenda neza.
Rimwe na rimwe, umugeni cyangwa umukwe ata uwo bagiye kubana ku munsi w’ubukwe kubera ko yasanze uko yamutekerezaga atariko yamubonye.
Ubukwe buherutse kubera mu karere ka Etawah ka Kanpur mu (...)

Sponsored Ad

Ubukwe bw’Abahinde buherutse kurangira mu buryo budasobanutse,nyuma y’aho umugeni abenze uwari kuba umugabo we kubera ko yavumbuye ko afite uruhara.

Guhuza abantu bagashyingiranwa batarahura n’ibintu bisanzwe mu Buhinde, ariko nubwo imiryango ihuza abantu kandi bikagenda neza,hari nubwo bitagenda neza.

Rimwe na rimwe, umugeni cyangwa umukwe ata uwo bagiye kubana ku munsi w’ubukwe kubera ko yasanze uko yamutekerezaga atariko yamubonye.

Ubukwe buherutse kubera mu karere ka Etawah ka Kanpur mu Buhinde bukomeje kuvugwa cyane ku isi aho umugeni yavuye mu bukwe nyuma yo kumenya ko uwari ugiye kuba umugabo we afite uruhara.

Nk’uko ikinyamakuru Times of India cyabitangaje,ibintu byose byagendaga neza kuri gahunda,ariko nyuma y’aho guhana indabo byari bimaze gukorwa,umugeni yabonye uyu mugabo bari bamuhitiyemo ngo barushinge ari kwita cyane ku ngofero yari yambaye cyane.

Yaje kubwirwa n’umwe mu bantu bari bari bamuherekeje ko bishoboka ko umugabo we afite uruhara kandi yambara imisatsi y’imikorano.

Bivugwa ko yatunguwe nibyo yari abwiwe bituma agenzura neza niba aribyo,nyuma aza kumenya ko uyu wari ugiye kumubera umugabo mu by’ukuri yari afite uruhara.

Uyu mugore yahise acika intege,hanyuma amaze kugarura ubwenge asaba ko ubukwe buhagarara ndetse amenyesha umuryango we ko atazashyingiranwa n’uwo mugabo.

Abavandimwe b’uyu mugore bagerageje kumuganiriza no kumusaba kwisubiraho ariko yanze kubyumva,birangira umuryango w’umukwe ubwiwe ko ubukwe burangiye.

Ibi ntibyakiriwe neza n’abo mu muryango w’umusore,habaye akajagari,umuryango w’umugeni ushinja uruhande rw’umukwe wabo kubabeshya ntugaragaze neza uko umusatsi we umeze.

Amaherezo, abakuru bo muri ako gace barinjiye maze baturisha iyi miryango, kandi imiryango yombi yahise itaha.

Icyakora, amakuru yaturutse mu gipolisi cyaho yavuze ko impande zombi zitabaje inkiko zisaba indishyi z’akababaro.

Umuvugizi wa polisi yagize ati: "Nyuma, impande zombi zarahuye maze zikemura ikibazo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa