skol
fortebet

Umugeni yagiye muri Koma nyuma yo gupfa k’umugabo we ku munsi w’ubukwe

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 40, Mohammed Zakari, yahitanwe n’impanuka yerekeza mu bukwe bwe bwagombaga kubera ahitwa i Fumesua,mu muhanda wa Kumasi-Accra muri Ghana.
Ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 13 Werurwe ahagana saa 1h00 z’amanywa ubwo uyu mugabo yari agiye kubagwa.
Nk’uko abapolisi babitangaza, imodoka ya Ford Escape ifite nimero AS 3222-21 yari itwawe n’umukwe kandi yari kumwe na bane mu nshuti ze bata umuhanda maze bagwa mu mazi.
Zakari yapfiriye aho mu gihe abandi bane bari kumwe bajyanywe (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 40, Mohammed Zakari, yahitanwe n’impanuka yerekeza mu bukwe bwe bwagombaga kubera ahitwa i Fumesua,mu muhanda wa Kumasi-Accra muri Ghana.

Ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 13 Werurwe ahagana saa 1h00 z’amanywa ubwo uyu mugabo yari agiye kubagwa.

Nk’uko abapolisi babitangaza, imodoka ya Ford Escape ifite nimero AS 3222-21 yari itwawe n’umukwe kandi yari kumwe na bane mu nshuti ze bata umuhanda maze bagwa mu mazi.

Zakari yapfiriye aho mu gihe abandi bane bari kumwe bajyanywe mu bitaro bya KNUST kuvuzwa.

Umwe mu bari muri iyo modoka,yarakomeretse bikomeye ariyo mpamvu yimuriwe mu bitaro bya Komfo Anokye Teaching Hospital (KATH) kugira ngo yitabweho birenzeho.

Ubuyobozi bushinzwe gutwara abantu n’ibintu ahitwa Ejisu (MTTD) bwatangiye iperereza.

Bivugwa ko umugeni yagize ihungabana nyuma yo kumva amakuru y’urupfu rw’uwari ugiye kuba umugabo we,ubu akaba ari muri koma.

Nyakwigendera yahise ashyingurwa, nk’uko imihango ya kisilamu ibitegeka.

Ibitekerezo

  • aBADAYIMONI BATEZA IMPANUKA KUBAGENI BASHYE MWIZINA RYA YESU CHRISTO
    NDETSE NO KUBANTU BOSE ABADAYIMONI BASHYE.IMPANUKA ZISHYE SATANI UZITEZA ASHYE MU IZINA RYA YESU CHRISTO
    aBADAYIMONI BASHYE satani ashye ashyirire nibisigisigi bishye bishyirire bishire burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa