skol
fortebet

Umugeni yapfiriye mu bukwe burakomeza buraba

Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhinde habaye agashya kadasanzwe ubwo umugeni yapfaga azize umutima ariko abagize umuryango we bakanga ko ubukwe buhagarara ahubwo bakemeza ko umukwe wabo ashyingiranwa na murumuna we.
Ibi byabereye mu gace kitwa Subhashnagar mu ngoro yitwa Bhagwaneshwar Mahanev.
Umugeni witwa Hetal w’umugabo witwa Jinabhai Rathore yari agiye gushyingirwa umusore witwa Vishal ubwo ibi byabaga.
Abatumirwa bari buzuye mu nzu mberabyombi ubwo umugeni umutima we wagiraga ikibazo ibirori (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhinde habaye agashya kadasanzwe ubwo umugeni yapfaga azize umutima ariko abagize umuryango we bakanga ko ubukwe buhagarara ahubwo bakemeza ko umukwe wabo ashyingiranwa na murumuna we.

Ibi byabereye mu gace kitwa Subhashnagar mu ngoro yitwa Bhagwaneshwar Mahanev.

Umugeni witwa Hetal w’umugabo witwa Jinabhai Rathore yari agiye gushyingirwa umusore witwa Vishal ubwo ibi byabaga.

Abatumirwa bari buzuye mu nzu mberabyombi ubwo umugeni umutima we wagiraga ikibazo ibirori bigahagarara gato.

Uyu yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro byo hafi aho ariko ntiyabasha kurokoka kuko abaganga bemeje ko umutima we wahagaze agapfa.

Mu marira menshi n’agabinda,ababyeyi b’umusore bahise batanga icyifuzo ko ubukwe butahagarara ahubwo bahabwa murumuna wa nyakwigendera ubukwe bugakomeza.

Aba babyeyi babyemeye batazuyaje ibirori birakomeza ibyari amarira bikomereza mu byishimo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bawushyingura ubukwe burangiye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Bhavnagar witwa Samaj yavuze ko ibyabaye bibabaje ariko ko abantu bakwiriye kwishakamo ibisubizo igihe bibaye ko umugeni apfa hakarebwa niba na murumuna we atakwitabazwa ariko abantu ntibaheranwe n’agahinda.

Ibi byago byabaye mu mpera z’ukwezi gushize.

Ibi si ubwa mbere bibaye mu Buhinde kuko no muri Kamena 2021 ahitwa Etawan mu ntara ya Uttar Pradesh,umuryango watanze murumuna w’umugeni nyuma y’aho apfiriye mu mihango y’ubukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa