skol
fortebet

Umugeni yasubitse ukwezi kwe kwa buki kugira ngo azarebe umukino wa nyuma w’ikipe yihebeye

Yanditswe: Saturday 14, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witegura ubukwe witwa Chloe Renwick n’umwe mu bafana benshi ba Rangers bazagenda ibirometero byinshi berekeza muri Espagne kureba umukino wa nyuma wa Europa League,ikipe yabo izakina na Eintracht Frankfurt.
Chloe Renwick yahinduye gahunda ye y’ukwezi kwa buki nyuma y’uko ikipe ye ya Rangers igeze ku mukino wa nyuma wa Europa League.
Nyuma y’ibirori bya Bridal shower yakorewe muri iyi weekend, uyu mukobwa w’imyaka 32 ukomoka muri Newton Mearns agiye kuzasezera ku nshuti ze maze akore (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witegura ubukwe witwa Chloe Renwick n’umwe mu bafana benshi ba Rangers bazagenda ibirometero byinshi berekeza muri Espagne kureba umukino wa nyuma wa Europa League,ikipe yabo izakina na Eintracht Frankfurt.

Chloe Renwick yahinduye gahunda ye y’ukwezi kwa buki nyuma y’uko ikipe ye ya Rangers igeze ku mukino wa nyuma wa Europa League.

Nyuma y’ibirori bya Bridal shower yakorewe muri iyi weekend, uyu mukobwa w’imyaka 32 ukomoka muri Newton Mearns agiye kuzasezera ku nshuti ze maze akore urugendo rwo guhura n’umukunzi we, Chris McCaig, muri Andalusia.

Ku wa kane, ubwo yateguraga uko azaruri indege ya Ryanair FR2609 yerekeza muri Malaga, Chloe yemeje ati: "Ndakeka ko mushobora kuvuga ko ndi umwihambizi.

Imbyino ya mbere mu bukwe bwanjye izaba ’Simply the Best’ kandi dufite izina ry’indirimbo wanditse ku mpeta y’ubukwe bwacu.

Ati: "Nidutsinda mu cyumweru gitaha, bizaba ari impano y’ubukwe iruta izindi zose."

Chloe azashyingiranwa na Chris w’imyaka 30, ufite uruganda rwe rukora ibintu bya chemicals,kuri Dalmeny Park Hotel i Barrhead, East Renfrewshire, mu byumweru bitatu.

Ariko Chloe avuga ko badafite amafaranga yo kwerekeza mu kwezi kwa buki kuko urugendo rwo kwerekeza I Seville ahazabera uriya mukino ruhenze cyane.

Yongeyeho ati: “Tuzahura na papa, John, i Seville. Ntabwo ntekereza ko tuzabona amatike ariko ndashaka kuzumva ikirere.

“Nkunda abarinzi. Niyo kintu nkunda kw’isi. Sinshobora kwiyumvisha uko nzamera nidutsinda. ”

Uyu n’umwe mu mikino ikomeye mu mateka ya Rangers - kandi iyi kipe y’ahitwa Ibrox bakoze ibishoboka byose kugira ngo bagere i Seville ku mukino wa nyuma wa Europa League.

Ku wa gatatu nijoro,iyi kipe ya Giovanni van Bronckhorst izaba yakiriye Eintracht Frankfurt muri Espagne, hamwe n’abafana bayo basaga ibihumbi icumi bamaze kwiyemeza kureba uyu mukino.

Rangers yahawe amatike agera ku 9.500 yo kwinjira kuri uyu mukino kuri Stade Ramón Sánchez-Pizjuán,yakira abantu 43.000.

UEFA "yagiriye inama ikomeye" abafana ba Rangers yo kutajya muri Espagne nta matike baguze ariko benshi banze kubyumva kuko ngo bakwinjira muri stade batakwinjira bazajya mu mujyi wa Sevilla.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa