skol
fortebet

Umugeni yaturumbutse mu rusengero ariruka umukunzi we aramukurikira

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi batunguwe n’ibintu bidasanzwe byabaye muri wikendi ishize mu gihugu cya Kenya ubwo umugeni yasohokaga mu rusengero rwari rwegereye aho ubukwe bwe bwari bwabereye akiruka
Nk’uko ikinyamakuru Daily Post cyo muri Kenya kibitangaza,ibintu byose byari byagenze neza muri ibi birori by’amabara menshi byari byitabiriwe n’incuti n’imiryango ahitwa Kitui ariko gishegesha yabaye abageni bageze mu rusengero.
Mbere yuko pasiteri atangaza ku mugaragaro ko aba bombi babaye umugabo n’umugore, (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi batunguwe n’ibintu bidasanzwe byabaye muri wikendi ishize mu gihugu cya Kenya ubwo umugeni yasohokaga mu rusengero rwari rwegereye aho ubukwe bwe bwari bwabereye akiruka

Nk’uko ikinyamakuru Daily Post cyo muri Kenya kibitangaza,ibintu byose byari byagenze neza muri ibi birori by’amabara menshi byari byitabiriwe n’incuti n’imiryango ahitwa Kitui ariko gishegesha yabaye abageni bageze mu rusengero.

Mbere yuko pasiteri atangaza ku mugaragaro ko aba bombi babaye umugabo n’umugore, umugeni yasohotse mu rusengero avuza induru nk’umusazi,atangira kwiruka yerekeza mu mujyi wa Kitui, asiga abashyitsi mu gihirahiro.

Muri videwo yasangijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, umukwe yirutse inyuma y’umugeni we mu mihanda myinshi ya Kitui.

Ntabwo iyi nkuru ari ikinamico nkuko bamwe mu barebye amashusho babiketse gusa kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyateye umugeni guhunga.

Muri ayo mashusho yagiye hanze dukesha urubuga mywedding.co.ug,umugabo we yagerageje kumufata aramwiyaka n’abaturage baramufasha ariko biba iby’ubusa ariruka arahunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa