Umugeni yavunikiye mu bukwe bwe ubwo yarimo kubyinana n’umugabo we
Yanditswe: Friday 24, Aug 2018
Umugore witwa Lyndsey Henderson w’imyaka 30 ukomoka mu Bwongereza yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo kubyinana n’umugabo we mu bukwe bwabo asimbuka mu kirere bimuviramo kuvunika amaguru ye yombi.
Uyu mugeni yarimo abyinana n’umugabo we,uwacurangaga umuziki ashyiramo indirimbo yitwa c’est la vie ya Shania Twain,uyu Lindsey akunda cyane, niko gusimbuka mu kirere kubera ibyishimo avunika ku maguru ye yombi.
Uyu mugore yavunikiye mu bukwe bwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, gusa yakomeje kubyinira mu bukwe bwe mu gitondo cyakurkiyeho nibwo yamenye ko yavunitse ndetse ahita ajyanwa kwa muganga.
Iyi mvune yangije honeymoon y’uyu mugore n’umugabo we Sean Henderson kuko basubitse urugendo bagombaga kugirira mu birwa bya Barbados.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *