skol
fortebet

Umugeni yiyambuye agatimba asigarana imyenda y’imbere akaraga ikibuno mu bukwe karahava [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 15, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore uzwi ku izina rya Rochelle wo muriLeta ya Florida, Amerika [US] yakoze agashya mu bukwe bwe,akuramo agatimba yari yambaye hanyuma ahita aza ku mugabo we amukaragiraho ikibuno karahava ubwo bari mu bukwe bwabo.
Umutumirwa wari muri ubwo bukwe wiyise @ _1karin kuri Twitter,yasangije videwo y’uyu mugeni abamukurikira yaciye ibintu hirya no hino ku isi aho yayihaye umutwe ugira uti "Ese uyu n’umugeni?".
Amashusho yagiye kuri Twitter, aho amaze kurebwa na miliyoni 2.8 ndetse benshi (...)

Sponsored Ad

Umugore uzwi ku izina rya Rochelle wo muriLeta ya Florida, Amerika [US] yakoze agashya mu bukwe bwe,akuramo agatimba yari yambaye hanyuma ahita aza ku mugabo we amukaragiraho ikibuno karahava ubwo bari mu bukwe bwabo.

Umutumirwa wari muri ubwo bukwe wiyise @ _1karin kuri Twitter,yasangije videwo y’uyu mugeni abamukurikira yaciye ibintu hirya no hino ku isi aho yayihaye umutwe ugira uti "Ese uyu n’umugeni?".

Amashusho yagiye kuri Twitter, aho amaze kurebwa na miliyoni 2.8 ndetse benshi batangajwe n’imyitwarire y’uyu mugeni.

Inshuti n’abavandimwe bari muri ubwo bukwe basaga n’abishimiye iyi mibyinire idasanzwe y’uyu mugeni ariko kuri Twitter benshi bacitse ururondogoro bamwe baramunenga cyane.

Amashusho yerekana iyi mibyinire yagaragaje abantu bakura mu mufuka telefone ngendanwa zabo kugira ngo bafate amashusho Rochelle ubwo yarimo kubyina indirimbo ’Dance for You’ ya Beyoncé yambaye imyenda idasanzwe kandi ari umugeni.

Yishimye bikomeye yegera umugabo we wari wicaye imbere,amushyiraho ikibuno aragikaraga cyane ndetse agenda azenguruka uruziga ruzengurutse umugabo we, wari wumiwe ari guseka.

Abari bambariye uyu mugore bo barimo kubyinira imbere y’abashyitse bambaye amakanzu maremare ariko asatuye mu gihe uyu mugeni yarimo kubyinira ku bibero by’umugabo we.

Iyo videwo yarangiye Rochelle hamwe n’abamwambariye babyina imbyino igezweho ya ya ’Twerkulator’ yashyizwe mu ndirimbo ya City Girls.

Abantu benshi banenze uyu mugeni bavuga ko yagombaga gutekereza ko hari abana bato bityo badakwiriye kureba iyo mibyinire y’urukozasoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa