skol
fortebet

Umugenzi yasohowe mu ndege kubera kunywa inzoga nyinshi agakora amahano

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi basohoye nabi umugenzi wari mu ndege ya Jet2 nyuma yo kuvuga ko "yanyaye ku muvandimwe we" kandi akagira uruhare mu "ntambara yavutse muri iyo ndege".
Ku ya 3 Gicurasi, Alfie na Kenneth Springthorpe baciwe amande angana n’amapawundi 50.000 n’iyo kompanyi y’indege nyuma y’urugendo rwo kuva ku kibuga cy’indege cya London Stansted berekeza i Crete mu Bugereki.
Umugenzi utashatse kumenyekana yashyize hanze videwo igaragaza umwe mu bavandimwe be asohorwa mu ndege n’umupolisi w’Umugereki. (...)

Sponsored Ad

Abapolisi basohoye nabi umugenzi wari mu ndege ya Jet2 nyuma yo kuvuga ko "yanyaye ku muvandimwe we" kandi akagira uruhare mu "ntambara yavutse muri iyo ndege".

Ku ya 3 Gicurasi, Alfie na Kenneth Springthorpe baciwe amande angana n’amapawundi 50.000 n’iyo kompanyi y’indege nyuma y’urugendo rwo kuva ku kibuga cy’indege cya London Stansted berekeza i Crete mu Bugereki.

Umugenzi utashatse kumenyekana yashyize hanze videwo igaragaza umwe mu bavandimwe be asohorwa mu ndege n’umupolisi w’Umugereki.

Uwo mugenzi wari wanyoye agasembuye bikomeye ku buryo atashoboraga kwigenza,yasohowe mu ndege agenda adandabirana.

Undi mupolisi utari wambaye imyenda y’akazi yaje gufasha mugenzi we gusohora uyu mugenzi wari wateje akavuyo mu ndege.

Umupilote w’iyi ndege byabaye ngombwa ko ahagarara igitaraganya ahitwa Corfu kugira ngo basohore aba bagenzi barwanye urugendo rugeze hagati.

Umugenzi umwe yavuze ko abakozi b’indege basanze icupa rimwe n’igice rya Ciroc Vodka munsi y’intebe aho aba bombi bari bicaye.

Ibyabaye byatumye abagenzi barenga 200 batinda kujya mu biruhuko byabo kuko urugendo rwakerereweamasaha arenga atatu n’iminota 45.

Abagenzi benshi nabo basigaye bageze i Crete umunsi ukurikiyeho,bituma Jet2 ibishyurira amahoteri.

Jet2 yasohoye itangazo ryerekeye ibyabaye ku rubuga rwabo mu kwezi gushize, igira ati: “Jet2.com yaciye airenga ibihumbi 50 by’amapawundi ku bavandimwe bahungabanyije umutekano,no kubuzwa ubuzima bwabo bwose kongera kuyigendamo, nyuma y’imyitwarire yabo y’ubugizi bwa nabi n’urugomo byatumye bahungabanya urugendo mu cyumweru gishize.

“Alfie na Kenneth Springthorpe, bakomoka muri Sidcup, bagaragaje imyitwarire idahwitse mu ndege,banangiza ibintu ndetse banakora ihohotera rishingiye ku mubiri."

Umugenzi wafashe amashusho y’aba bombi uwo munsi ariko akayashyira kuri Tik Tok kuwa 01 Kamena,Yagize ati "Intambara yo mu ndege ya Jet2 nyuma y’aho umuvandimwe umwe wasinze yanyaye kuri mugenzi we nyuma yo kunywa inzoga nyinshi akananirwa kujya mu bwiherero.

Ntabwo natunguwe nyuma y’uko banyoye litiro 1.5 za Ciroc Vodka mu ndege."

Ubu ayo mashusho amaze kurebwa n’abarenga 60.000 n’ibitekerezo byinshi cyane.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa