Umugiraneza yahinduye bikomeye ubuzima bw’umugabo yatoraguye ku muhanda afite ubumuga [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

Umugabo w’umugiraneza uzwi nka Mc Wanyoike Wa Mugure yakoze ku mitima y’abanya Kenya nyuma yo guhindura ubuzima bw’umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe wabaga ku muhanda.
Uyu mugiraneza yahuye n’uwo mugabo ubwo yari mu kazi ke i Makuyu, mu Ntara ya Murang’a.
Wanyoike yafashe uwo mugabo amujyana mu kigo kivura abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ubuzima bw’uyu mugabo bwarahindutse cyane.
Wanyoike ndetse yamuhaye inzu nshya yo kubamo.
Abinyujije kuri konte ye ya Facebook, uyu mugabo w’umugiraneza yanditse ati: "Ntabwo wakwemera ko uyu ari umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe nakuye i Makuyu Muranga..Murigu yarahindutse rwose agarura ubwenge bwe ...agize andi mahirwe yo kubaho… dukwiriye guha Imana icyubahiro cyose..kumuhereza inzu byagenze neza..turashimira Bwana Murigu kuzuka ".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *