skol
Kigali

Umugore arashinjwa kurasa umugabo wanze ko basomana

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 October 2021

Abapolisi n’abashinjacyaha bo muri Illinois muri Amerika batangaje,umugabo yanze gusoma undi mugore imbere y’umukunzi we birangira yishwe nyuma y’aho uwatewe utwatsi yafashe imbunda y’uyu mugabo amurasa mu gatuza.


Ku wa mbere, Claudia Resendiz-Florez w’imyaka 28 yafunzwe azira urupfu rwatewe no kuirasa James Jones w’imyaka 29. Uyu mugore ngo yemeye ubu bwicanyi, bwabaye mu ijoro ryo ku wa kane mu rugo rw’ahitwa i Rolling Meadows, mu majyaruguru ya Chicago.

Polisi ntiratangaza amakuru arambuye kuri iki kibazo, ariko abashinjacyaha bo mu ntara ya Cook bavuze ibirego bitandukanye mu rukiko ku wa gatandatu.

Ikinyamakuru Chicago Sun-Times cyatangaje ko Resendiz-Florez, uherutse kwimukana n’uriya mugabo n’umukunzi we, yari kumwe n’umugabo n’umugore mu ijoro ry’ubwicanyi ubwo yasabaga Jones kumusoma. Ubushinjacyaha bwavuze ko Jones yanze, ahubwo, arahindukira asoma umukunzi we.

Nibwo ukekwaho ubwicanye yarakaye maze akura imbunda ye ku ntebe yari hafi aho, nk’uko kiriya kinyamakuru kibitangaza. Ubuyobozi bwavuze ko uyu mugore yahise arasa isasu rimwe ryafashe Jones mu gatuza.

Umukunzi wa nyakwigendera yahamagaye 911, ariko uwarashwe ntiyashobora kurokoka.

Resendiz-Florez yatawe muri yombi nta yandi mananiza ashinjwa ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere. Biteganijwe ko azasubira mu rukiko ku wa kabiri.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yamaze imyaka 22 ari mu rukundo rudasanzwe n’ingona [AMAFOTO]

Benshi ntibakwemera ko kuba inshuti n’ingona bishoboka ariko umurobyi umwe...
6 December 2021 0

Bahisemo gutwara umurambo w’inshuti yabo kuri moto mu rwego rwo...

Inshuti za Erick Cedeno zivuga ko zahawe uruhushya n’ababyeyi be rwo...
5 December 2021 0

Umuganga yategetswe kwishyura akayabo kubera ko yemeye ko umwana avuka...

Umukobwa witwa Evie Toombes w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa...
4 December 2021 0

Umuforomo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira gutera inda umugore ufite...

Umugabo wo muri Arizona yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira gusambanya ku...
4 December 2021 0

Umugabo yaciye ibintu kubera integuza y’ubukwe bwe n’abagore 2...

Ubutumire bw’ubukwe bw’umugabo wo muri Nijeriya uteganya gusezeranira muri...
4 December 2021 1

Umugabo yatawe muri yombi azira kwiba Bibiliya mu isoko

Umugabo witwa Augustin Wanyoni yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwiba...
2 December 2021 0