skol
fortebet

Umugore arashinjwa kwica abana be 2 abanize nyuma yo kutumvikana n’umugabo we

Yanditswe: Tuesday 27, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Diana Nasimiyu Kibisi,ukomoka mu gihugu cya Kenya yakoze amahano ubwo yashwanaga n’umugabo we bituma afata umwanzuro wo kuniga abana be babiri arabica.

Sponsored Ad

Uyu mugore utuye ahitwa Jérusalem-Waithaka,muri Dagorreti I Nairobi yatawe muri yombi nyuma yo kwica aba bana be.

Komanda ushinzwe umutekano I Dagoretti, Francis Wahome,yavuze ko uyu mugore akekwaho kwica abana be kuwa 25 uku kwezi ndetse yamaze gufatwa kugira ngo ahatwe ibibazo.

Uyu mugore yemeye icyaha ndetse avuga ko abana be basigaye aribo Sydney Miheso w’imyaka 4 na Miracle Miheso, baziritse mu nzu hanyuma abapolisi bahita bihuta bajya kubareba barababona.

Diana yahise afungwa hanyuma akomeza guhatwa ibibazo ari nako agomba kugezwa imbere y’inkiko.

Abagize umuryango w’uyu mugore bageze aho yanigiye aba bana bavuze ko imirambo y’aba bahungu be yari iryamye hasi ndetse ifite ibikomere ku majosi.Umwana wa 3 w’umukobwa yari aryamye asa n’uwataye ubwenge.

Umwe mu begereye uyu muryango yabwiye Citizen Digital ko umubyeyi wa Diana yagiye kubasura no kubafasha ariko ngo yabonye ko uyu mugore n’umugore we Alex Miheso,bari bafitanye amakimbirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa