Umugore ari mu byishimo nyuma yo gutandukana n’umugabo wari umuzengereje
Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

Umugore ukiri muto wo muri Kenya yakoze ibirori byo kwishimira gutandukana n’umugabo ashinja ko yamufataga nabi cyane.
Uyo mugore yagaragaje amashusho agaragaza uko yahindutse cyane nyuma yo kuva mu rugo yita rubi.
Uyu mugore ngo yashakanye n’uyu mugabo bamarana imyaka 4 ariko ibibazo byatangiye nyuma yo kubura umwana wabo wa kabiri.
Umugabo we ngo yahindutse umunyarugomo nyuma yo gushyingura uyu mwana wabo.
Ngo yamugiriraga nabi akamukubita ndetse akamutera ibikomere ku mutima.
Yarokotse urupfu nyuma y’uko uyu mugabo agerageje kumutera icyuma.
Ku bw’amahirwe,uyu yaragifashe ariruka.
Yatandukanye n’uyu mugabo we nyuma y’ibyo maze ahitamo kubaho ubuzima bwe wenyine.
Mbere ya Gatanya
Uyu mugore yishimiye gatanya
Ibitekerezo
Ubu se bahisemwo kwicuruza
Ubu se bahisemwo kwicuruza