Umugore ari mu kaga yishyizemo ategeka umukobwa w’ imyaka 13 kugenda mu muhanda yambaye ubusa
Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018
Umugore w’ imyaka 34 y’ amavuko wo muri Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahanishije umukobwa w’ imyaka 13 kugenda mu muhanda yambaye ubusa.
Rosalie Contreras yatawe muri yombi mu cyumweru gishize azira ibyo yakoreye umukobwa mu mujyi wa Dade za kumi z’ umugoroba wo ku wa Kane.
Uyu mukobwa ntabwo yeruye ngo avuge ikosa uyu mugore yamuzizaga ahubwo yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore yamuhaniraga imyitwarire mibi.
Rosalie Contreras yajyanye uyu mukobwa ahitaruye, amutegeka gukuramo imyenda yose arangije aramutegeka kugenda mu muhanda yambaye uko akamujya inyuma n’ ivatiri.
Imodoka ya polisi yabisikanye n’ uyu mwana ashorewe na Rosalie Contreras ari mu ivatiri, uyu mugore ahita amushyira mu modoka ariko polisi iba yabibonye. Uyu mugore yahise atabwa muri yombi, umwana ayibwira ko yakubiswe ku mabere.
Uyu mugore yemereye abapolisi ko yakubise uyu mwana ariko ntiyavuga icyo yamuhoraga. ABC news dukesha iyi nkuru ntabwo yatangaje niba uyu mugore ari nyina w’ uyu mukobwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *