Umuryango watunguwe no kugura inzu ugasanga icumbitsemo inzoka 150 [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020
Umugore n’umugabo bakomoka muri USA baciye ibintu ku isi kubera inkuru yabo y’ukuntu baguze inzu muri Colorado mu Ugushyingo 2018 bayimukiramo bagasanga icumbitsemo inzoka nini 150 bikabatera ubwoba.
Shaynon McFadden na Royce Robins bavuze ko bahawe inyongera ku nzu baguze ubwo bajyaga kuyituramo bagasanga yiberemo inzoka 150 nini cyane mu gace kitwa Elizabeth muri Colorado.
Aba bombi bavuze ko munsi y’iyi nzu bavumbuyemo igice kinini kibamo inzoka 150 zakundaga kuzamuka zinyuze mu mbaho iyi nzu yubakishije hasi.
Madamu McFadden yagize ati “Twakundaga kubona imitwe y’inzoka iri guca hagati mu mbaho ishaka kwinjira hejuru.”
Iyo ikirere cyabaga cyiza izi nzoka zarazamukaga zikaza hejuru mu nzu,mu busitani ndetse zimwe zabaga ziri munsi ya Fondasiyo.
Aba bmbi bigiriye inama yo gushaka umuhanga wo kwirukana izi nzoka akuyeho imbaho bakandagiragaho hejuru ya Fondasiyo abona indiri yabagamo izisaga 150.
Uyu munyango watanze agera ku bihumbi 8 by’amapawundi kugira ngo inzu yabo ivugururwe hato inzoka zitazongera kuyitera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *