skol
fortebet

Umugore n’abana be bafunzwe bazira kwambika ubusa uwo bashinja kumutwarira umugabo

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’ahitwa Balaka, muri Malawi yataye muri yombi umubyeyi n’abana be bombi bazira gukubita no kwambika ubusa umugore mu muhanda wuzuyemo abantu, nyuma yo kumushinja ko aryamana n’umugabo we.
Ifatwa ryaje nyuma y’amasaha make ku mbuga nkoranyambaga huzuye amashusho yerekana uyu mugore ari kwambika ubusa mugenzi we mu mudugudu wa Sosola mu gace ka Nsamala-Balaka afatanyije n’abana be.
Abafunzwe ni Rosina Matewere n’abana be, Deus Matewere na Lydia Matewere.Rosina Matewere yari yashinje uyu (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ahitwa Balaka, muri Malawi yataye muri yombi umubyeyi n’abana be bombi bazira gukubita no kwambika ubusa umugore mu muhanda wuzuyemo abantu, nyuma yo kumushinja ko aryamana n’umugabo we.

Ifatwa ryaje nyuma y’amasaha make ku mbuga nkoranyambaga huzuye amashusho yerekana uyu mugore ari kwambika ubusa mugenzi we mu mudugudu wa Sosola mu gace ka Nsamala-Balaka afatanyije n’abana be.

Abafunzwe ni Rosina Matewere n’abana be, Deus Matewere na Lydia Matewere.Rosina Matewere yari yashinje uyu mugore yakubise kuryamana n’umugabo we.

Umuvugizi wa Polisi muri Malawi, James Kadadzera, yatangaje ko ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 13 Gashyantare. Yavuze ko uwahohotewe yababajwe bikabije kandi akerekanwa yambaye ubusa bikaba ari ukurenga ku mabwiriza agenga icyubahiro cy’umugore.

Abakekwaho icyaha uko ari batatu bari bahunze nyuma y’ibyabaye. Ku wa gatatu tariki ya 16 Gashyantare bitabye urukiko mpanabyaha rwa Balaka bazira gukubita, kwandagaza umugore n’ubujura.

Umucamanza wa Balaka, Phillip Chibwana, yimuriye urubanza ku wa mbere w’icyumweru gitaha. Yanze kandi icyifuzo cy’ingwate cy’aba bakekwa batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa