Ubutegetsi bwa Zambia bwasubije mu gihugu cya Afurika y’ Epfo umubyinnyi w’ icyamamare Zodwa Wabantu, wa mugore ukunda kubyina yambaye imyenda itarimo akenda k’ imbere ‘ikariso’
Byari byitezwe ko akorera igitaramo mu murwa mukuru Lusaka, ariko amakuru avuga ko yabanje gufungirwa ku kibuga cy’indege akihagera nyuma asubizwa muri Afrika y’ Epfo mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018.
Ubutegetsi bwa Zambia bwamwimye uruhusha rwo gukora icyo gitaramo, buvuga ko (…)
Ubutegetsi bwa Zambia bwasubije mu gihugu cya Afurika y’ Epfo umubyinnyi w’ icyamamare Zodwa Wabantu, wa mugore ukunda kubyina yambaye imyenda itarimo akenda k’ imbere ‘ikariso’
Byari byitezwe ko akorera igitaramo mu murwa mukuru Lusaka, ariko amakuru avuga ko yabanje gufungirwa ku kibuga cy’indege akihagera nyuma asubizwa muri Afrika y’ Epfo mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018.
Ubutegetsi bwa Zambia bwamwimye uruhusha rwo gukora icyo gitaramo, buvuga ko ibitaramo bya Madamu Wabantu bitesha agaciro igihugu.
Zambia ni igihugu cyubahiriza imico ya kera, itegeko nshinga rigatomora neza ko Zambia ari igihugu cya gikiristu.
Mu mwaka ushize, ubutegetsi bwa Zimbabwe bwangiye Zodwa Wabantu ko akoresha igitaramo mu isabukuru mu kwezi kwa cenda muri 2017.
Src: BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *