Umugore ufite abana 17 yahishuye ko ashaka kubyara benshi Imana ikazabarera
Yanditswe: Friday 19, Mar 2021
Umunya Nigeria witwa Jummai Ibrahim Tsafe,umaze kubyara abana 17 yatangaje ko atewe ishema nabo ndetse yifuza kubyara abandi benshi Imana ikazabarera kugeza bashaje.
Uyu mugore wapfushije abana 7 yavuze ko abana ari umugisha uturuka ku mana ari nayo mpamvu ibitaho cyane.
Jummai yavuze ko adateganya guhagarika kubyara igihe akibifitiye ubushobozi ariyo mpamvu azabyara abana atitaye ku bushobozi bwe.
Uyu mugore ukomoka ahitwa Kano muri Nigeria,afite imyaka 47 ariko ngo yifuza ko nibura yabyara abandi 10.Umwana wa mbere yamubyaye amaze imyaka 2 ashatse.
Aganira na BBC Pidgin,Jummai yavuze ko kubyara abana ari ibintu bimworohera cyane uretse umwe gusa yabyaye bamubaze.
Muri izi nshuro zose uyu mugore yabyaye,ni kabiri gusa ngo yabyariye kwa muganga mu gihe abandi yababyariye mu rugo.Abana be 7 barapfuye, ubu asigaranye 10 barimo abahungu 5 n’abakobwa 5.
Uyu mugore yashyingiwe afite imyaka 14 yavuze ko abantu batungurwa iyo ababwiye umubare w’abana yabyaye.
Jummai yavuze ko abantu batinya kubyara abana benshi, batazi ukuntu kubyara umwana ari umugisha.Uyu mugore yemeje ko atazigera ahagarika kubyara kuko ngo Imana ariyo irera abana.
Ibitekerezo
Avuka mu gihugu kinini cyane, ari mu Rwanda rw’ubu ntiyabikora. IMANA YAHAYE UMUNTU UBUSHOBOZI BWO KOROROKA ARIKO SIYO IRERA KUKO IBAYE ARIYO, NTA BANA BANANIRA ABABYEYI BABONEKA KU ISI