skol
fortebet

Umugore ufite amabere manini kurusha abandi ku isi yayakoresheje yihangira umurimo

Yanditswe: Sunday 30, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Annie Hawkins yatangiye kuzana amabere afite imyaka itanu,uyu munsi afite agahigo k’umugore ufite amabere manini kw’isi.
Uyu mugore ufite amabere manini cyane kwisi yahishuye urugamba rukomeye anyuramo buri munsi.
Annie Hawkins-Turner yavuze ko ahora yibasirwa cyane. Nubwo bimeze bityo ariko, avuga ko abagabo benshi babona amabere ye nk’isoko y’ibyishimo byabo kandi akaba yarashoboye kubyungukiramo.
Uyu mubyeyi w’abana babiri, ukomoka mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia, yanditswe (...)

Sponsored Ad

Madamu Annie Hawkins yatangiye kuzana amabere afite imyaka itanu,uyu munsi afite agahigo k’umugore ufite amabere manini kw’isi.

Uyu mugore ufite amabere manini cyane kwisi yahishuye urugamba rukomeye anyuramo buri munsi.

Annie Hawkins-Turner yavuze ko ahora yibasirwa cyane. Nubwo bimeze bityo ariko, avuga ko abagabo benshi babona amabere ye nk’isoko y’ibyishimo byabo kandi akaba yarashoboye kubyungukiramo.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, ukomoka mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia, yanditswe mu gitabo cya Guinness World Record kubera mabere ye, apima ibiro 29 buri rimwe kandi rimwe rifite uburebure bwa metero irenga y’uburebure.

Uyu mugore yasuzumwe uburwayi bwitwa gigantomastia indwara idasanzwe ibaho mu gihe cy’ubwangavu kandi ikagaragazwa n’ukwiyongera vuba mu mubyimba no mu burebure bw’amabere.

Mu kiganiro kuri televiziyo yo mu Bwongereza,uyu mugpre yagize ati: "Iyo mvuye mu rugo rwanjye ngomba gutekereza uko umunsi wanjye uraba umeze n’umuntu uranseka".

"Buri munsi, umuntu utanzi aranseka. Baranseka kandi nta mpamvu. Ndi umuntu nk’abandi.

"Mfite amahirwe gusa mu buryo butandukanye. Bigira ingaruka ku muhungu wanjye cyane kuko abantu baramwitegereza bikabije. »

Ubuzima bwa Annie bwahindutse mu 1991, ubwo yahuraga n’urukundo rw’ubuzima bwe, Allen Turner, umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere za USA umurusha imyaka 20.

Uyu mugore yagize ati "Naratunguwe, nasanze Allen akunda abagore banini kandi nkeka ko amabere yanjye yabonye ari meza ".

Nubwo imyaka yacu itandukanye, tubanye neza. Yampaye ikizere muri njye, buri gihe ambwira ko ndi mwiza kandi aratwakira, njye n’abana banjye. »

Nyuma yo gukundana imyaka itanu, aba bashakanye barashyingiranywe maze Allen ashishikariza Annie gutangira kubyaza umusaruro amabere ye.

Ati: “Yanteye inkunga yo kohereza amafoto mu kinyamakuru kimwe nyuma y’umwaka umwe duhuye, kandi numvise mbyishimiye. N’ikinyamakuru cyerekanaga abagore b’abazungu kandi nakigaragayemo,ndakeka ko ari akandi gahigo. »

Ubwo nibwo umwuga wa Annie watangiye. Yakoze urubuga kandi atuma abagabo bishyura kugirango bashimishe bareba amabere ye.

Mu mezi make, yari afite abafatabuguzi barenga miliyoni.

Abaganga bagiriye inama Annie kugabanya amabere ye, ariko aranga.

"Sinshaka gukina n’uko nteye.Ubwo amabere yanjye yari amaze kuba manini, imitsi yo mu mugongo yanjye nayo yarakomeye kugira ngo iyatware ”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa