skol
fortebet

Umugore ufite ubwanwa bwinshi cyane yahishuye akaga gakomeye bwamukururiye [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 09, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Harnaam Kaur yatangiye kugira ubwanwa bwo mu muhogo afite imyaka 11 nyuma y’ubugimbi. Uyu mugore wagize ubwanwa ari mu mwaka wa gatandatu,yavuze ko kubona umugabo bigoye.
Nyina yamujyanye kwa muganga kumusuzumisha afite imyaka 12 bamusangamo ikibazo cyitwa syndrome des ovaires polykystiques (SOPK), iyi ikaba ari indwara yibasira imisemburo y’abagore.
Ibimenyetso byayo birimo imihango ihindagurika, gukura k’ubwanwa, no kunanirwa gutwita.
Nyina wa Harnaam amaze kumenya uko ameze, yamujyanye (...)

Sponsored Ad

Harnaam Kaur yatangiye kugira ubwanwa bwo mu muhogo afite imyaka 11 nyuma y’ubugimbi. Uyu mugore wagize ubwanwa ari mu mwaka wa gatandatu,yavuze ko kubona umugabo bigoye.

Nyina yamujyanye kwa muganga kumusuzumisha afite imyaka 12 bamusangamo ikibazo cyitwa syndrome des ovaires polykystiques (SOPK), iyi ikaba ari indwara yibasira imisemburo y’abagore.

Ibimenyetso byayo birimo imihango ihindagurika, gukura k’ubwanwa, no kunanirwa gutwita.

Nyina wa Harnaam amaze kumenya uko ameze, yamujyanye muri salon kugira ngo bamwogoshe mu maso.

Icyakora, usibye ububabare buhoraho, Harnaam yavuze ko atotezwa kubera ubu bwanwa ndetse ahora arwana no kubukuraho.

Aganira na The Mirror kuri ubu bwanwa,Harnaam yagize ati: “Nanyuze muri ubu bubabare bwose - kubera ko uruhu rwanjye rworoshye kandi rwumvaga cyane muri iyo myaka, kandi nagerageje gukora cyane ngo mbukureho ariko byose byabaye ubusa.

“Ubwanwa nabwo bwagiye bukura cyane kandi busa n’umukara nyuma ya buri kubwogosha. Umunsi umwe rero, nyuma gato ya GCSE yanjye, nafashe icyemezo.

Byasabye imbaraga nyinshi, ariko nafashe umwanzuro nti:" Nshobora gukomeza kuba njye ubwanjye. "

Uyu Harnaam yemeje ko yagowe no kubona akazi no kubona umukunzi.

Yagize ati: “Ku myaka 21 nabonye umukunzi. Sinari narigeze mpura nawe na rimwe, ariko umuntu usengera mu rugo rwa Sikh rwaho yanteguriye guhura n’umugabo mu Buhinde.

Kubera ko nifuzaga rwose umugabo, kandi icyo gihe nashakaga kubyara abana nkiri muto, narabyihutishije. Ibi bishobora kumvikana nk’ibisazi ku bantu bamwe, ariko mu mico yacu n’ibisanzwe.

Umunsi namusanze byari ibintu bisanzwe kandi hashize iminsi icyenda twiyemeje kubana. Ntabwo yagize icyo atangaza ku bwanwa bwanjye , ariko mu buryo butunguranye yanshyiriyeho amananiza yatumye birangira

“Ntabwo nemerewe kwisiga ibirungo cyangwa kwishyiraho ibishushanyo ku mubiri no kwitobora. Hanyuma ambwira ko aramutse amenye ko ntari isugi atazigera ankoraho.

Natandukanye na we amezi abiri mbere yuko dushyingiranwa kandi sinigeze nsubiza amaso inyuma. »

Avuga ku buzima bwe bw’urukundo ubu, Harnaam avuga ko "akundana bisanzwe."

Yagize ati ".... nkeneye umuntu witeguye kandi ushaka ko tugumana kandi mfite ikibazo cyo kumubona.

Uyu mugore yavuze ko hari abantu bamwe bamukinisha bashaka kureba koko ko ari umugore bitewe nuko afite ubwanwa bwinshi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa