Umugore umaze gutakaza akayabo ka miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ase n’icyamamare Meghan Markle yaciye ibintu [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 27, Feb 2019
Umugore witwa Xochytl Greer w’imyaka 36 komoka mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas iherereye muri USA,amaze gutakaza akayabo k’ibihumbi 19 by’amapawundi bingana na miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda,kugira ngo ase na Meghan Markle washyingiranywe n’igikomangoma Prince Harry.
Uyu Xochytl Greer akunda birenze Meghan Markle ariyo mpamvu yakoze ibishoboka byose kugira ngo ase nawe.
Greer yavuze ko asigaye asa na Meghan Markle ndetse umwana we w’umukobwa iyo abonye uyu mugore wahoze akina amafilimi washakanye n’igikomangoma Prince Harry cy’Ubwongereza.
Uyu mugore yibagishije inda,amaguru,ikibuno,ibitsike no mu maso kugira ngo ase neza n’uyu Meghan Markle utwite inda y’imvutsi.
Uyu mubyeyi avuga ko muri iyi minsi iyo yibonye mu ndorerwamo abona asa n’igikomangoma kubera ko yageze ku byo yashakaga byo gusa neza na Meghan Markle.
Yagize ati “Iyo nirebye mu ndorerwamo ndishima.Sinibona nkanjye wa kera,nibona nkanjye mushya.Nkunda cyane Meghan.Nahoze numva ko ari umuntu wiyubashye,ukunda abandi kandi ni mwiza cyane.
Uyu mugore yavuze ko umukobwa we muto iyo abonye Meghan kuri TV avuza induru cyane ngo mama.
Geer yavuze ko yifitiye icyizere kurusha mbere kubera ko asa na Meghan
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *