Umugore w’ imyaka 36 wo muri Leta ya Michigan muri Leta zunze ubumwe za Amerika ejo yanditswe mu gitabo cy’ abaciye uduhigo ku ibi nyuma yo kwibarukira mu itaro bya umwana wa 14 ku mugabo wa 13.
Abakozi ba Guiness de records barasuzumye basanga Anita Sullivan ari mugore umaze kubyarana n’ abagabo benshi mu mateka.
Uyu mugore yagize ati “Ndishimye bidasubirwaho. Mama yahoraga abwira ndi umunebwe, ngo ntacyo nzigezaho, none nerekanya ko mama yibeshyaga nkoze ibitarigeze bikorwa n’ undi wese ku isi burya ikintu cyose gisaba kugishyiraho umutima”
Sullivan yabwiye itangazamakuru ko mu bihe byatambutse urukundo rw’ abagabo rutigeze rumuhira, ariko ngo igihe kirageze ngo abone umugabo bazasazana.
Yagize ati “Umugabo wese twakundanaga yanteraga inda agahita agenda. Ramon ntabwo ameze nk’ abo twateretanye mbere tumaranye umwana n’ igice tukiri kumwe. Ndatekereza ko tuzagumana”
Bamwe mu bagabo babyaranye n’ uyu mugore magingo aya bari mu nkiko bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kudatanga indezo.
Guiness de records yahise ifungura amarembo ngo ishake niba mu Isi hari undi mugore yabyaranye n’ abagabo benshi utari Anita Sillivan.
Umuntu wesheje agahigo gatuma yandikwa mu gitabo cy’ abaciye uduhigo hari amafaranga agenerwa buri kwezi igihe cyose hataraboneka ukamukuraho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *