skol
fortebet

Umugore ushobora kuba ariwe ukuze kurusha abandi bose ku isi yavuze amagambo akomeye ku isabukuru ye

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 117 bikekwa ko ariwe mugore ukuze cyane ku isi,yizihije isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’umuvandimwe we w’imyaka 107 muri Brazil.

Sponsored Ad

Bivugwa ko Cicera Maria dos Santos yavutse mu 1906, bituma ubu afite imyaka 117.

Niba koko itariki yavutseho ari ukuri, biramugira umuntu uramye cyane ku isi ace k’uwari ufite aka gahigo muri Guiness World Record, Maria Branyas Morera,wari ufite imyaka 116, ukomoka muri Espagne.

Ku ya 23 Nzeri,nibwo Cicera yijihije isabukuru ye hamwe n’umuvandimwe we Josefa Maria de Conceicao w’imyaka 107, akikijwe n’umuryango n’inshuti.

Ibirori bye byarimo umutsima [cake] y’amabara,ibyokurya bitandukanye hamwe n’amashyi y’abashyitsi bose.

Aba bombi babwiye itangazamakuru ryaho ko ibanga ryo kubaho igihe kirekire ari ukwizera Imana no kurya neza.

Cicera yagize ati: ’Amahoro ya Nyagasani abane natwe. Ni nde ushobora gukora ibirenze iby’Imana? Ibintu byose ni Imana. ’

Umuvandimwe we yongeyeho ati: ’Ugomba kurya. Ibishyimbo, ibigori, imyumbati, ibirayi. ’

Cicera yabaye mu cyaro cyo muri Brazil ubuzima bwe bwose.

Aha yagurishije inkoko ku isoko ryo muri Paraiba, leta iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu.

Umwuzukuru wa Josefa witwa Ruan yavuze ko aba babyeyi bakomotse ku bantu bari abacakara.

Yagize ati: ’Barokotse byose kuva mu kinyejana gishize, kandi batsinze COVID.’

’Ibyishimo byinshi ku isi ni ukubana nabo hano uyu munsi.’

Ubucakara bwakozwe muri Brazil kuva hagati mu kinyejana cya 16 kugeza igihe bwakurwagaho mu 1860.

’Ibisekuru bitanu bishize umuryango wanjye wari imbata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa