skol
fortebet

Umugore w’ imyaka 43 yahekenye igitsina cy’ umugabo we ngo yamuciye icyuma

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

Muri Amerika ahitwa Missouri, polisi yataye muri yombi umugore w’ imyaka 43 washanyagujwe igitsina cy’ umugabo we amushinja kumuca inyuma.

Sponsored Ad

Christina Palmer Anderson, ubwo yabazwaga na polisi yavuze ko umugambi wo kugirira nabi umugabo we yari awumaranye igihe kuva yafatira mu cyuho umugabo asoma igitsina cy’ undi mugore.

Christina yavuze ko yafashe icyumweru cyo gutyaza amenyo ye akoresheje akuma gatyaza ibyuma, hanyuma aryoshyaryoshya umugabo we bajya ku buriri nk’ abagiye gutera akabariro, yadukira ubugabo arabuhekenya. Amaze gukora ibi yasize umugabo we avirirana ajya mu kindi cyumba kwihishayo anywa ibiyobyabwenge.

W.D.N.R yatangaje ko uyu mugabo John Maurice Anderson yahamagaye imbangukiragutabara ayibwira ibibaye izana na polisi we ahita agwa muri koma.

Jon Belmar, umupolisi uri mu batabaye yavuze ko basanze uyu mugabo w’ imyaka 47 yambaye ubusa yataye ubwenge. Naho Madamu Anderson arimo gukororera mu kindi cyumba aho yanyweraga ibiyobyabwenge, imyenda ye yuzuyeho amaraso.

Uyu mugabo yahise ajyanwa ku bitaro bya St Louis University. Christina Anderson yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ihohoterwa ryo mu ngo riri ku rwego rwa mbere, kugerageza kwica no gutunga no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nubwo Anderson akiri muri koma abaganga babwiye itangazamakuru ko azakira gusa ngo imyanya ye y’ ibanga yarangiritse cyane ku buryo ikeneye kubagwa.

Ibitekerezo

  • Jye ndabona n’isura ye igaragaza ko ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe, iɓyo yakoze si iby’umuntu muzima

    SHA UWO MUGABO NIYIHANGANE NTAKUNDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa