skol
fortebet

Umugore w’imyaka 57 yahishuye ko yasubiye mu mihango nyuma yo guterwa urukingo rwa Astrazeneca

Yanditswe: Saturday 18, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi aravuga ko asigaye ava amaraso mu gitsina nyuma yo kubona igipimo cye cya mbere cy’urukingo rwa Covid rwa AstraZeneca.
Jacqueline Goldsworthy, ukomoka i Barnet mu majyaruguru ya Londres, yahise ajyanwa kwisuzumisha kwa muganga ngo amenye niba ari kanseri cyangwa ikimenyetso cy’ubundi burwayi.
Ariko ibisubizo byagaragaje ko nta kibazo icyo aricyo cyose afite ku myaka ye 57, nubwo yasubiye mu mihango kandi yari amaze imyaka 20 yaracuze.
Madamu Goldsworthy, umukozi ushinzwe imibereho (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi aravuga ko asigaye ava amaraso mu gitsina nyuma yo kubona igipimo cye cya mbere cy’urukingo rwa Covid rwa AstraZeneca.

Jacqueline Goldsworthy, ukomoka i Barnet mu majyaruguru ya Londres, yahise ajyanwa kwisuzumisha kwa muganga ngo amenye niba ari kanseri cyangwa ikimenyetso cy’ubundi burwayi.

Ariko ibisubizo byagaragaje ko nta kibazo icyo aricyo cyose afite ku myaka ye 57, nubwo yasubiye mu mihango kandi yari amaze imyaka 20 yaracuze.

Madamu Goldsworthy, umukozi ushinzwe imibereho myiza wabonyeurukingo rwe rwa mbere mu Kuboza, yemeza ko urukingo rwamuteye kuva amaraso. Icyakora, abaganga ba NHS bashimangiye ko nta ’nzira’ n’imwe igaragaza ko arirwo nyirabayazana.

Uyu mugore yatangarije MailOnline ko kuva amaraso kwe kuremereye cyane kuruta uko yakundaga kubabara mu gihe cye kandi ko byamaze hafi icyumweru.

Icyakora uyu mugore yaje gukira mbere yo guhabwa urukingo rwakabiri muri Werurwe, kandi ntibyongeye kubaho.

Amakuru yemewe yerekanye ko hari raporo 366 zerekana ko hari abantu bagiye bava amaraso mu myanya y’ibanga nyuma yo gucura -nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid yaba urwa AstraZeneca, Pfizer cyangwa Moderna.

Ariko amakuru yakusanyirijwe hamwe n’ishami ry’ubuvuzi mu Bwongereza, yavuze ko binkingo atarizo nyirabayazana.

Abaganga bavuga ko bishoboka rwose ko ingaruka zahuriranye gusa kandi zari kuba zarabayeho n’igihe atari kuba yafashe urukingo.

Impapuro zerekana zirerekana ko hari gukurikiranwa ingaruka zishobora guterwa n’urukingo. Buri wese wakiriye urukingo asabwa kugaragaza ingaruka zose yahuye nazo kugira ngo abashinzwe ubuzima bamenye amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa