skol

Umugore w’intwari yarwanye n’idubu ryashakaga kurya imbwa ze rubura gica

Yanditswe: Tuesday 01, Jun 2021

Mu mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa Tik Tok,yagaragaje umugore ufite umutima ukomeye warwanye n’inyamaswa y’inkazi izwi nk’idubu ayibuza kumurira imbwa kugeza ubwo yayisunitse igwa mu kindi gipangu.
Uyu mugore yafashwe amashusho ari ku gipangu asunika iyi dubu yari igihagaze hejuru ishaka gusimbukira mu busitani bwe ngo irye imbwa ye.
Muri aya mashusho,iyi dubu yagaragaye iri kuzenguruka kuri iki gipangu ishaka gusimbukira iyi mbwa y’uyu mugore yamokeraga imbere.
Iyi mbwa ikomeje (…)

Iyi mbwa ikomeje kumoka,uyu mugore yaje asunika iri dubu ryari hejuru y’igipangu rihita rigwa inyuma arokora imbwa ye atyo.

Uyu mugore ukomoka ahitwa Utah muri US uzwi ku izina rya Hailey,yashimiwe n’abantu benshi kubera ko yafashe iya mbere yiruka asanga iyi dubu kugeza ayisunitse iragenda.

Yahise atangira kuzenguruka igipangu areba ko imbwa ze zose zimeze neza hanyuma ahita afata ikibwana yinjiza zose mu nzu.

Akimara kwinjira,ya dubu yagaragaye muri aya mashusho igerageza kurira muri iki gipangu nanone inyuze hafi y’igiti.

Abantu ibihumbi banditse ubutumwa bashimira uyu mugore n’ubu butwari yagaragaje mu gutabara imbwa ze ndetse amakuru avuga ko izi nyamaswa zose n’uyu mugore ntawagize ikibazo.

Umwe mu banditse ubutumwa yagize ati “Uyu mugore n’intwari.Yabonye abana be bari mu bibazo ahita ajya gutabara nta kuzuyaza.

Idubu ni inyamaswa y’inkazi cyane yica abantu benshi ku isi ndetse iri mu zikora amahano cyane iyo irakaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa