Umugore wa Jamie Vardy yifotoje yambaye ubusa afashe ikiyoka kinini [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018
Umugore wa rutahizamu w’Umwongereza Jamie Vardy ukinira Leicester City,Rebekah Vardy, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yifotoje yambaye ubusa afashe ikiyoka kinini cyamugegendaga ku mubiri.
Uyu mugore ukunze kuvugwaho udukoryo mu bitangazamakuru,yatumye amaso ya benshi amurangarira kubera amafoto yashyize hanze yambaye ubusa ahishe amabere ye akoresheje kuboko kwe mu gihe hari ayandi yifotoje afashe ikiyoka kinini.
Rebekah Vardy w’imyaka 36 waherukaga kuvugwa mu binyamakuru byo mu Bwongereza mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya ubwo yasesaguraga akayabo k’ibihumbi 100 by’amapawundi muri iki gihugu,ubwo yari yaherekeje umugabo we.
Rebekah amaze iminsi mu biruhuko muri Portugal,afatwa nk’umusimbura w’umugore wa Wayne Rooney,Coleen mu kubaho ubuzima bw’ibyamamare aho aba bombi bagaragara bari gusesagura amafaranga y’abagabo babo mu bintu bidasobanutse.
Rebekah Vardy ufite abana 4,yatakaje ibihumbi 140 by’amapawundi mu kwezi kw’igikombe cy’isi gusa mu gutega indege zihariye (Private jet),amafaranga asigaye ayahemba abarinzi badasanzwe yashatse.
Ibitekerezo
Kuba abantu barushanwa kwambara ubusa,ni kimwe mu bimenyetso yuko turi mu Minsi y’Imperuka.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31),Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,mbere yuko isi ihinduka paradizo.Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Nyuma y’ibyo, isi izahinduka paradizo,itegekwa na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Nguwo umuti rukumbi w’ibibazo byose dufite.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka imana cyane.Ukore kugirango ubeho,ariko ubifatanye no gushaka imana kuko iyo wibera mu byisi gusa,imana igufata nk’umwanzi wayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.paradizo.Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Nyuma y’ibyo, isi izahinduka paradizo,itegekwa na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Nguwo umuti rukumbi w’ibibazo byose dufite.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka imana cyane.Ukore kugirango ubeho,ariko ubifatanye no gushaka imana kuko iyo wibera mu byisi gusa,imana igufata nk’umwanzi wayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.