skol
fortebet

Umugore wabyaye umwana udafite uburanga yajyanywe mu nkiko n’umugabo we,amusaba akayabo k’impozamarira

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Bushinwa umugabo yareze umugore amushinja kumubyarira umwana udafite uburanga yaka impozamarira y’ibihumbi 120 $ [miliyoni 120 Frw], ndetse aramutsinda.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Jian Feng yajyanye mu nkiko uyu mugore we nyuma yuko abyaye umwana udasa n’umwe mu babyeyi be yaba nyina cyangwa Se.

Yashinjaga umugore we kumuca inyuma akabyarana n’undi mugabo ariko byaje kugaragara ko ikibazo atari ukumuca inyuma ahubwo ko ari umugore wamubeshye. Muti byagenze gute?

Byaje gutahurwa ko uyu mugore yari yaribagishije isura mbere yuko ahura n’uyu mugabo ku buryo ari byo byatumye uriya mwana babyaranye aza afite isura idasa n’iy’umwe mu babyeyi be bombi mu gihe ashobora kuba asa na nyina mbere yuko yibagisha.

Uyu mugore wakoresheje ibihumbi 100 $ mu kwibagisha, yahamijwe icyaha cy’ububeshyi kuko yahishe umugabo we ububi bwe.

Jian Feng wajyanye mu nkiko umugore we amushinja kuba yaramuciye inyuma, yahise ahindura ikirego, amurega kumubeshya no kumuhisha ko yari mubi bityo ko yashyingiranywe na we ku kinyoma gihanitse.

Uyu mugabo yatsinze urubanza, ndetse Umucamanza yemeza ko uyu mugore agomba gutanga indishyi ya 120000$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa