skol
fortebet

Umugore wahisemo gutunga ubwanwa bwinshi nk’abagabo yavuze amagambo akomeye

Yanditswe: Saturday 23, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’Umuhinde ufite ubwanwa bwinshi yahawe ibitekerezo bitandukanye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga gusa we avuga ko atigeze agira ikibazo na kimwe ku bivugwa ku bwanwa bwe.
Shyja, ufite imyaka 35,yatangaje kuri status ya WhatsApp, munsi y’ifoto ye ati"Nkunda ubwanwa bwanjye".
Akunze kubazwa n’abantu babona amafoto ye kuri Facebook cyangwa bahura nawe imbonankubone impamvu aterka ubwanwa.
Agira ati: "Icyo navuga ni uko mbukunda. Cyane."
Shyja ukoresha izina rimwe gusa, atuye mu (...)

Sponsored Ad

Umugore w’Umuhinde ufite ubwanwa bwinshi yahawe ibitekerezo bitandukanye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga gusa we avuga ko atigeze agira ikibazo na kimwe ku bivugwa ku bwanwa bwe.

Shyja, ufite imyaka 35,yatangaje kuri status ya WhatsApp, munsi y’ifoto ye ati"Nkunda ubwanwa bwanjye".

Akunze kubazwa n’abantu babona amafoto ye kuri Facebook cyangwa bahura nawe imbonankubone impamvu aterka ubwanwa.

Agira ati: "Icyo navuga ni uko mbukunda. Cyane."

Shyja ukoresha izina rimwe gusa, atuye mu karere ka Kannur muri leta ya Kerala y’amajyepfo.

Shyja avuga ko atigeze yumva ko ari ngombwa gukuraho ubwanwa bwe buri hejuru y’umunwa.

Hashize imyaka itanu ubwanwa bugaragara ko buri kuba bwinshi maze Shyja ahitamo kubutereka.

Agira ati: "sinshobora kwiyumvisha uko nabaho ntabufite ubu. Igihe icyorezo cya Covid cyatangiraga, sinakundaga kwambara agapfukamunwa igihe cyose kuko kari gatwikiriye mu maso."

Abantu benshi bamubonye bamusabye kwikuraho ubwanwa ariko Shyja arabyanga.

Ati"Sinigeze numva ko ntari mwiza kuko mfite iki cyangwa ko hari ikintu ntagomba kugira."Gusa nkora ibyo nkunda. Iyo nza kuba mfite ubuzima bubiri, birashoboka ko bumwe nari kububeraho abandi."

Umuryango wa Shyja n’inshuti ze baramushyigikira mu kugira ubwanwa. Umukobwa we akunze kumubwira ko busa neza kuri we.

Ariko Shyja avuga ko yumva amagambo y’ubwoko bwose ku bantu bamubona mu muhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa