skol
fortebet

Umugore wahisemo kwikorana ubukwe wenyine yabonye umugabo yiha gatanya

Yanditswe: Tuesday 23, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli witwa Cris Galera yikoranye ubukwe bwe wenyine mu birori byabaye muri Nzeri uyu mwaka, ariko ubu yahisemo kwiha gatanya nyuma yo gukundana n’undi muntu.

Sponsored Ad

Uyu mugore wavuzwe cyane mu binyamakuru mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera kwirongora, ubu yatangaje ko agiye no kwiha gatanya nyuma yo kwatura ko yahuye n’undi muntu aramukunda.

Cris Galera yarambiwe kwishingikiriza ku bagabo, nuko ahitamo kwirongora mu birori bidasanzwe byabaye muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu munyamideli w’imyaka 33 yashimangiye ko atigeze "yitenguha" kuba atarashatse umugabo ahubwo ko ibyamusebeje ari ugukora ubukwe wenyine, ariko ntibyamuhiriye kuko nyuma y’iminsi 90, yahisemo kwiha gatanya nkuko Daily Star yabitangaje

Amahirwe yageze kuri uyu Cris, ukomoka mu mujyi wa Sao Paulo muri Brazil, kuva yahura n "umuntu udasanzwe"yahise atangira kumukunda bituma ava ku cyemezo cyo kwishaka we ubwe.

Ati: "Nishimiye ko byarangiye.Natangiye kwizera urukundo ubwo nahuraga n’undi muntu udasanzwe."

Avuga muri Nzeri ku bijyanye no kwishaka, Cris yagize ati: "Nageze aho nkura, mbona ko ndi umugore ukomeye kandi wiyemeje.

"Nahoraga ntinya kuba jyenyine, ariko nasanze nkeneye kwiga kwimenya neza. Ubwo byabaga, nahisemo kubyizihiza."

Ku munsi w’ubukwe bwe, Cris yerekanye tatouage ye yambaye imyenda yera itangaje, ari hanze ya kiliziya gatolika mu gihugu cye cya Brazil.

Yari yishimye cyane ubwo yifotoza ku munsi w’ubukwe bwe imbere ya kiliziya gatolika i Sao Paulo, muri Brazil.

Avuga ku myambarire ye itangaje icyo gihe, Cris yagize ati: "Nashakaga kwerekana ibyiza byanjye, amabere yanjye. Nari nambaye umukufi mwiza mu ijosi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa