Umugore wakoraga mu gisirikare cya Amerika yafatanywe amafoto y’ ibitsina by’ abagabo 16 000 000
Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018
Ibiro by’ iperereza bya Leta zunze ubumwe za Amerika FBI byasatse urugo rw’ uwahoze akora mu kigo gikorera mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika kimusangana amafoto y’ ibitsina bya abagabo miliyoni 16
Hillary Wang, umugore wahoze akorera National Security Agency, ubushinjacyaha bukuru bwa US bumukurikiranyeho ibyaha birimo kumanura kuri interineti amafoto y’ ibitsina by’ abagabo miliyoni 16 batabizi no gukoresha ikoranabuhanga ry’ iki kigo atakiri umukozi wacyo. Wang yamaze imyaka 14 akorera NSA.
Umwe mubakoranye n’ uyu mugore Wang yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore akunda amafoto y’ ibitsina by’ abirabura yongeraho ko na telefone ya Wang harimo amafoto menshi y’ igitsina cy’ umushinwa bakundanaga nk’ uko byatangajwe na World Dail News Report.
Yongeyeho ati “Ni umuntu mwiza ariko ntimushobora kuganira iminota 5 atarakwereka amafoto y’ ibitsina by’ abagabo b’ abirabura atunze muri telefone ye”
FBI ubwo yasakaga urugo rwa Wang
Inzobere zivuga ko uyu mugore yakoresheje rituma amafoto y’ ibitsina by’ abagabo yimanura kuri interineti akibika mu bubiko bwa telefone ye.
Wang amaze amezi abiri avuye mu kazi kubera uburwayi bw’ agahinda gakabije n’ ikibazo cyo mu mutwe nk’ uko byatangajwe n’ umuryango we.
Abanyamategeko batangaje ko uyu mugore naramuka ahamijwe icyaha cyo gukoresha ikoranabuhanga rya guverinoma y’ Amerika binyuranije n’ amategeko azahanishwa igifungo cy’ imyaka 166.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *