skol
Kigali

Umugore wari ugiye gupfa yakoze urutonde rw’abagomba kumushyingura batarimo abo mu muryango we bamuhemukiye

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 June 2021

Umugore wo muri Espagne witwa Maria Paz Fuentes Fernandez, mbere yo gupfa yakoze urutonde rw’abantu bagomba kumushyingura batarimo umuryango we kuko ngo akiriho utigeze umwitaho.


Maria Paz Fuentes Fernandez yapfuye kuwa 02 Kamena uyu mwaka ariko mbere y’uko apfa yari yabujije umuryango we kutazahirahira bajya ku gituro cye ngo bagiye kumushyingura ahubwo yikorera lisiti y’abantu b’inshuti ze bagomba kumuherekeza mu mahoro.

Madamu Maria Paz Fuentes Fernandez,yakoze agashya ashyira itangazo mu kinyamakuru ko ry’urutonde rw’abagomba kumushyingura.

Yagize ati “Kubera ko umuryango wanjye utari uwo mu maraso igihe kinini,ndashaka gutangaza ko abantu banditswe hasi aribo bagomba kunshingura yaba kumperekeza ku rusengero no ku gituro.Abataritaye ku buzima bwanjye ndifuza ko bakomeza kuba kure yanjye nkuko byari bimeze mbere.”

Madamu Maria Paz Fuentes Fernandez,yatangaje amazina y’abantu 15 bagombaga kumushyingura.

Iri tangazo uyu nyakwigendera yarisohoye mu kinyamakuru cyitwa El Progreso de Lugo, muri Galice,hanyuma ryamamara hose.

Benshi babinyujije kuri Twitter bavuze ko uyu mugore yakoze ibikwiriye kuko hari abantu bagira uburyarya bwinshi mu buzima bw’umuntu hanyuma bakihisha mu rupfu rwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Afghanistan: Ababyeyi bari guhatirizwa kugurisha abana babo kugira ngo...

Muri Afghanistan,haravigwa amakuru y’uko imiryango iri guhatirwa kugurisha...
18 October 2021 0

Umukinnyi ukomeye yishwe n’inkoni ashinjwa kwiba insinga z’amashanyarazi

Abantu babiri barakekwaho icyaha cyo kwica Lucky Maselesele wahoze akina...
18 October 2021 0

Pasiteri amerewe nabi kubera kujya mu bapfumu akoresheje amaraso y’umwana...

Uwiyise Pasiteri mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi azira kugerageza...
17 October 2021 0

Umusore yarumwe igutsina n’igifi cya Shark bimuviramo urupfu...

Abashinzwe gutabara ubuzima mu nyanja bagize ubwoba ubwo bakuraga mu mazi...
16 October 2021 0

Arashijwa kwica umugore we amuziza ko yamututse ko atazi gutera...

Umugabo wo muri Kenya witwa Stephen Nyangeri Mauti, arashinjwa kwica...
15 October 2021 0

Dore impamvu 5 nyamukuru zituma abakobwa b’iki gihe batinda kwemerera...

Gusaba urukundo ku muhungu arusaba umukobwa si kintu cyoroshye abanza...
15 October 2021 0