Umugore wari utwite inda y’amezi 8 yaciye ibintu ubwo yegukanaga umudali wa zahabu muri Taekwondo
Yanditswe: Saturday 10, Apr 2021
Umugore wo muri Nigeria witwa Aminat Idrees,yashimishije benshi cyane mu marushanwa yo ku rwego rw’igihugu mu mukino wa Taekwondo ubwo yatwaraga umudali wa zahabu kandi afite inda y’amezi 8.
Nubwo uyu mugore yari atwite inda nkuru y’amezi 8,yatwaye uyu mudali mu kiciro cyitwa Poomsae ariko uko yateraga umugeri byakoze benshi ku mutima bamuha amashyi y’urufaya.
Iki cyiciro cya Poomsae kirangwa no gutera imigeri,kwikaraga kwirinda,gutera amakofe n’ibindi bitandukanye.
Uyu mugore yatwaye uyu (...)

Uyu mugore yatwaye uyu mudali ahesha ishema Lagos yari ahagarariye ariko ibyo yakoze byakwiriye isi yose cyane ko videwo ari kwikaraga yakwirakwijwe hose ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore yakoranye n’umugabo witwa Arowora Roqeeb wamuteye ingabo mu bitugu.Yanatwaye indi midali ibiri irimo uwa Silver na Bronze mu kurushanwa n’abandi bagore.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *