skol
fortebet

Umugore wigeze gupima ibiro 500 yitabye Imana-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2017 nibwo byatangajwe ko Eman Ahmed Abd El Aty wavuzweho kugira ibiro byinshi ku isi yitabye Imana ku myaka 37 azize indwara y’umutima n’umwijima.
Ubusanzwe uyu mugore akomoka mu gihugu cya Misiri, mu minsi yatambutse yigeze gupima ibiro 500. Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko indwara y’umutima ariyo yamuhitanye kubera umubyibuho ukabije.
Uyu mukobwa wari umaze imyaka 25 adasohoka mu rugo mu ntangiriro za 2017 yavurijwe mu Buhinde ariko biranga (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2017 nibwo byatangajwe ko Eman Ahmed Abd El Aty wavuzweho kugira ibiro byinshi ku isi yitabye Imana ku myaka 37 azize indwara y’umutima n’umwijima.

Ubusanzwe uyu mugore akomoka mu gihugu cya Misiri, mu minsi yatambutse yigeze gupima ibiro 500. Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko indwara y’umutima ariyo yamuhitanye kubera umubyibuho ukabije.

Uyu mukobwa wari umaze imyaka 25 adasohoka mu rugo mu ntangiriro za 2017 yavurijwe mu Buhinde ariko biranga akomeza kuremba ajya kuvurirwa muri Amerika aho bivugwa ko yatanze angana n’amapawundi 600.

Bitangazwa ko yapfiriye muri Emirats Arabes Unis (UAE), ko yari amaze gutakaza ibiro bigera kuri 300, muri 500 yari afite.

Imyaka 25 yose y’ubuzima bwe yayimaze ari mu bitaro bitewe n’umubyibuho. Abo mu muryango we babwiye itangazamakuru ko yari amaze igihe arwaye ibibyimba mu mbavu no kumaboko.

Ngo ku myaka 11 y’amavuko nibwo yatangiye kugira ibiro byinshi.Byatangiye kugenda byanga ndetse atangira kugenda akambakamba aza no gufawa n‘indwara yo guturika imitsi y’ubwonko.

Ibitekerezo

  • Abantu benshi bakunze kubangamirwa nubunini bafite cg Ibiro byinshi nibinure by’umurengera mumubiri akenshi bikabaviramo nizindi ndwara zitandukanye ariko hari imiti igufasha kugabanya ibiro ndetse nibinure dore ko bakugira n’inama y’imirire wajya ufata, uhamagaye 0781529672 cg Watsp 0726341424 bagufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa