skol
fortebet

Umugore winjiza miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka kubera ibirenge bye yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Roxy Sykes w’imyaka 33 ukomoka mu Bwongereza yavumbuye umushinga wo kugurisha amasogisi yambaye, n’inkweto ze, ku bantu bakunze ibirenge bye ahora yamamaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,none bimwinjiriza ibihumbi 100 by’amapawundi buri mwaka.

Sponsored Ad

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko yinjiza ibihumbi 100 by’amapawundi ku mwaka,abikuye mu gucuruza amasogisi ye ari kunuka ndetse n’inkweto ze agurisha abakunzi b’ibirenge bye.

Roxy Sykes yafashe umwanzuro wo kugurisha izi nkweto ze n’amasogisi ku bantu bakunda ibirenge bye, nyuma yo kubwirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga ze ko afite ibirenge byiza ndetse bituma benshi bamukurikirana.

Roxy yafunguye urubuga rwa Instagram rwo kwamamaza ibi birenge bye,maze mu kwezi kumwe abona aba followers 10,000,niko kubona ko byamugirira akamaro aramutse atangije umushinga wo gucuruza amasogisi yambaye. n’inkweto ze.

Roxy agurisha isogisi rimwe amapawundi 20 mu gihe inkweto yambaye ayigurisha akayabo k’amapawundi 200.

Nyuma y’imyaka 4 akora uyu mushinga yavuze ko mu kwezi kumwe iyo yakoze cyane yinjiza ibihumbi 8 by’amapawundi.

Yagize ati “Nyuma yo kubwirwa n’inshuti zanjye ndetse n’abaturanyi ko mfite ibirenge byiza,nahise ntekereza gukora umushinga wo kubyereka abantu ku mbuga nkoranyambaga.Natangiye kubona amafaranga ubwo nabwiraga abankurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga ko ndi kugurisha amasogisi n’inkweto nambaye ku bakunze ibirenge byanjye.

Ntabwo nigeze nerekana isura yanjye kuko nari mbizi ko abantu bakunda ibirenge byanjye gusa.Ubu ndinjiza ibihumbi 8 by’amapawundi ku kwezi kumwe kubera ama video y’ibirenge byanjye,amasogisi n’inkweto byanjye.Sinzigera mbireka kuko nubwo nasaza,ibirenge byanjye bizakomeza kunyinjiriza amafaranga.

Roxy utuye London, yaguye umushinga we ndetse yimuriye kwamamaza ibirenge bye ku mbuga za internet zitandukanye aho kuri ubu aka video yerekana ino rimwe rye imwe imwinjiriza amapawundi 100 ndetse ku cyumweru yinjiza amapawundi ibihumbi 2000.




Ibirenge bya Roxy bimaze kumugira umuherwe

Ibitekerezo

  • njye mbona bariya bantu nubwo bavuga ko tutagira ubwenge ahubwo alibo batabugira bagura iyo minuko yamasogisi nibikweo, gute kandi ibishya, bigura make kuli ayo ubwenge buke gusa,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa