skol
fortebet

Umugore yaciye ibintu kubera gusimbuza isura y’umugabo we iya Grealish mu mafoto y’ubukwe

Yanditswe: Saturday 24, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusimbuza isura y’umugabo we iya Jack Grealish ukinira Aston Villa n’Ubwongereza ku mafoto yo ku munsi w’ubukwe bwabo.

Sponsored Ad

Madamu Mairead Stevens w’imyaka 37 yakoze ubukwe n’umugabo we hubby Lee w’imyaka 42 ariko yatunguranye akosora amafoto yabo amusimbuza isura ya Jack Grealish yari yazanye mu mafoto amwe y’ubukwe.

Nyuma yo kureba Euro 2020,madamu Mairead yabengutswe rutahizamu w’Ubwongereza Grealish ariyo mpamvu yakoresheje igishushanyo cye mu mafoto y’ubukwe.

Mu rwego rwo gushimisha abamukurikira kuri TikTok,madamu Mairead yashyize hanze aya mafoto yasimbuje umugabo we igishushanyo cya Grealish.

Aya mafoto yarebwa n’abantu 260,000 ndetse ikundwa n’abasaga 27,000 ndetse uyu mugore yavuze ko ategereje kureba igihe umugabo we azavumburira ko amafoto y’ubukwe bwabo yahinduwe agasimbuzwa Grealish.

Abana b’uyu mugore 2 nibo bahise babivumbura aho umwe yamubajije ati “Kuki washyingiranwa n’uriya mugabo?.”Uyu yahise amusubiza ati “Ntabwo nshaka undi mugabo witwa Jack.




Yavuguruye amafoto y’ubukwe bwe isura y’umugabo we ayisimbuza iya Grealish

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa