skol
fortebet

Umugore yagushijwe n’inkweto ndende yari yambaye yica umwana we w’amezi 6

Yanditswe: Tuesday 08, May 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Femida Shaikh w’imyaka 23 ukomoka mu Buhindi, yahuye n’uruva gusenya ubwo yagushwaga n’inkweto yari yambaye umwana we w’amezi 6 akamucika agahanuka ku iforofa rya kabiri ry’inzu yazamukaga agahita apfa.

Sponsored Ad

Uyu mugore utorohewe n’izi nkweto ndende yari yambaye,yanyereye ku ngazi z’inzu yagombaga kuberamo ubukwe yari yatumiwemo,arekura uruhinja rw’amezi 6 rugwa ruturutse ku igorofa rya kabiri rurapfa.

Uyu Shaik wari watashye ubukwe bwagombaga kubera ahitwa Kalyan, mu gace kegereye umugi wa Mumbai,biravugwa ko atari amenyereye kugendera mu nkweto ndende nk’izo yari yambaye.

Uyu mwana we w’umuhungu witwa Mohammad akimara guharuka,yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga,gusa abaganga basanga yapfuye.

Polisi ikigera aha hantu uyu mwana yapfiriye,yavuze ko nta cyaha cy’ubwicanyi bwakozwe ahubwo ari impanuka yabaye uyu mwana akitaba Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa