skol

Umugore yahanutse ku manga arapfa ubwo yishimiraga ko Gahunda ya Guma mu rugo yarangiye

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Umugore witwa Olesya Suspitsyna yahanutse ku manga ndende cyane yo mu gihugu cya Turkia ubwo yari mu byishimo by’uko Guma mu rugo yo muri icyo gihugu yorohejwe nyuma y’igihe batemererwa kwidegembya.

Uyu mugore ufite inkomoko muri Kazakhstan,yari mu birori byo kwishimira ko guma mu rugo yarangiye niko kujya kwifotoreza kuri iyi manga yo muri Turkia,arahanuka yikubita hasi ahita apfa.

Uyu mugore w’imyaka 31,yahanutse kuri iyi manga ya metero 35 nyuma yo kunyerera ku rubura rwari aho ari kugerageza kwifatoza neza.

Amakuru avuga ko uyu mugore we n’inshuti ye bari batembereye mu gace kitwa Antalya kari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Turkia ku cyumweru gishize.

Aha muri uyu mujyi hari horohejwe amabwiriza ya Guma mu rugo bituma benshi batembera cyo kimwe na madamu Olesya Suspitsyna.

Uyu mugore ngo yakomeje kwegera iyi ,manga kugira ngo umufotora abashe kubona isumo ryari hafi y’aho yari ahagaze,yibagirwa ko ahagaze ku manga niko guhanuka yikubita ku rutare ahita apfa.

Uyu mugore w’inshuti ya Olesya Suspitsyna warimo amufotora yahise agora ubwoba nyuma yo kumubona ahanutse,ahamagara inzego zishinzwe ubutabazi zimukura mu mazi yapfuye.

Inzego za Polisi zahise zitangira iperereza birangira zemeje ko urupfu rwa Olesya Suspitsyna rwatewe n’impanuka nta muntu wamusunitse kuri iyi manga.

Uyu mugore wakundaga kwifotoza bihebuje,yaherukaga kwandika ku ifoto yashyize kuri Instagram ati “Nzahora nsingiza ubwiza bw’ibidukikije byo muri Turkia.Iyi niyo paradizo yanjye.”

Umwe mu bavandimwe be yabwiye ibinyamakuru byo muri Kazakhstan ati “Olesya Suspitsyna yari umuhanga kandi ashimishije cyane.Yishyiriragaho intego kandi akazigeraho.”

Inshuti ze zitandukanye zanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zimwihanganisha ndetse zivuga ko yari umuntu ukunda ubwisanzure ndetse n’umujyi wa Antalya cyane.

Olesya yahanutse ku manga ari kwifotoza

Ibitekerezo

  • Ibyishimo bibi biragatsindwa!

    Mu byukuri yazize ko yakundaga Nature.Yakundaga kwifotoza cyane.Basi niyigendere.Wenda Imana izamuzura ku munsi wa nyuma,niba atakoraga ibyo itubuza.Ni Yesu ubwe wavuze yuko azazura abantu bapfuye barumviraga Imana.Gusa bible yerekana neza yuko abapfa barakoraga ibyo Imana itubuza cyangwa bariberaga gusa mu gushaka ibyisi,ntibashake Imana bakiriho,ntabwo bazazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa