Umugore yahishuye inyungu ikomeye akura mu konsa umugabo we
Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

Umugore umwe yatangaje ko yonsa umugabo we - akavuga ko bidatuma bunga ubumwe gusa gusa, ahubwo ko ari byiza no ku buzima bw’uyu mugabo.
Rachel Bailey, ufite imyaka 30, ukomoka muri Amerika, yatangiye gukora ibi bintu bidasanzwe n’umugabo we Alexander, nawe ufite imyaka 30, muri 2017 kandi kuva icyo gihe aba bashakanye ntibasubiye inyuma.
Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko Alexandre atigeze agira ubukonje mu myaka ibiri kandi kuva icyo gihe yafashije umugabo we kugira uruhu rwiza.
Aba bashakanye bashimangira ko ’atari bibi kuri bo’ kandi ko badatewe ipfunwe na byo kuko ’nta kibi kibiturukaho’.
Ati: ’Ni ibintu bifatwa nka kirazira, ariko twashakaga kubisangiza abandi kuko tudatekereza ko ari bibi kandi nta soni biduteye.’
Alexander yatangiye konka amashereka y’umugore we kugira ngo amufashe kuko ngo hari igihe yagiraga menshi yonsa abana babo bakamubera ikibazo.
Yasobanuye ati: ’Igihe umwana wanjye wa kabiri, Aria, ubu ufite imyaka itandatu, yonkaga, nagiye mu rugendo hamwe na Alexander.’
’Ariko, nibagiwe pompe yanjye y’amabere kandi namaze iminsi ibiri amashereka yabaye menshi cyane.
Nari mfite uburibwe bwinshi kandi natinyaga uburwayi, nuko duhitamo ko umugabo wanjye agerageza konka amashereka kugira ngo amvure.
’Twagize ubwoba kuri icyo gitekerezo ariko nkimara kubikora, twabonye ko ari byiza rwose.’
Rachel yavuze ko yabonye agahenge ubwo Alexander yamwonkaga.
Yongeyeho ati: "Hejuru y’ibyo, byanazanye umubano wihariye hagati yacu tutari kuzigera tugira iyo tutabikora."
Ubwo uyu mugore yagiraga amashereka menshi nyuma gato yo kubyara,ngo yonsaga umugabo we ’inshuro eshatu cyangwa enye ku munsi’.
Uyu mubyeyi yashimangiye ko abana be baza imbere - kandi buri gihe yagiye akora ibishoboka byose kugira ngo babanze bonke bahage hanyuma umugabo we akanywa amashereka asigaye.
Uyu avuga ko umugabo we amaze imyaka myinshi amwonsa kandi ntacyo byamutwaye ndetse ko abantu bahura nawe ngo bamubwira ko afite uruhu rwiza kurusha mbere.
Uyu mugore yavuze ko iyo afite amashereka menshi yonsa umugabo we mu gitondo,saa sita na nimugoroba ariko yaba make akamwonsa nijoro gusa.
Avuga ko impamvu yabishyize hanze ariko nta kibi kibirimo ndetse ko umugabo we bimushimisha.
Aba bombi bashyize hanze amashusho uyu mugabo ari konka bavuga ko ari ibintu bisanzwe mu buzima bwa muntu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *