skol
fortebet

Umugore yahishuye uko yatewe inda n’umuhungu we kugira ngo adahomba umugabo we utabyara

Yanditswe: Sunday 06, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bisanzwe bifatwa nk’amahano kumva umugore yasambana n’umuhungu we yibyariye kugira ngo abyare nyuma yo kunanirwa gusama inda y’umugabo we bari bashyingiranwe bwa kabiri.
Ibi ni ko byagenze kuri Matina Agawua, ukomoka ahitwa Yelwata,muri Leta ya Nasarawa yo muri Nigeria.
Matina Agawua yabuze umugabo we wa mbere wishwe n’aborozi mu majyaruguru ya Nijeriya. Uyu mugabo we wa mbere babyaranye umuhungu.
Yongeye gushaka nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo we ariko agira ikibazo cyo kubyarana n’umugabo we wa (...)

Sponsored Ad

Bisanzwe bifatwa nk’amahano kumva umugore yasambana n’umuhungu we yibyariye kugira ngo abyare nyuma yo kunanirwa gusama inda y’umugabo we bari bashyingiranwe bwa kabiri.

Ibi ni ko byagenze kuri Matina Agawua, ukomoka ahitwa Yelwata,muri Leta ya Nasarawa yo muri Nigeria.

Matina Agawua yabuze umugabo we wa mbere wishwe n’aborozi mu majyaruguru ya Nijeriya. Uyu mugabo we wa mbere babyaranye umuhungu.

Yongeye gushaka nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo we ariko agira ikibazo cyo kubyarana n’umugabo we wa kabiri, Bwana James.

Nyuma y’imyaka itandatu bakoze ubukwe nta mwana, Matina yatangiye kwibasirwa na nyirabukwe n’umugabo we bamusaba kubyara cyangwa urugo rugasenyuka

Umugabo wa Matina yamuteye ubwoba ko azashaka undi mugore biramubabaza kuko we n’umugabo we bafatanyije kubaka inzu babamo kandi uyu Matina ngo niwe watanze amafaranga menshi.

Matina yavuze ko icyamubabaje cyane ari ukubona undi mugore muri iyo nzu yubatse.

Kubera iyo mpamvu, Matina yahisemo kuryamana n’umuhungu we w’ingimbi yabyaye ku mugabo we wa mbere kugira ngo arebe niba ashobora kubyarira umugabo we wa kabiri.

Matina yabwiye ikinyamakuru The Nation ati“Twari tumaze imyaka irenga itandatu dushyingiranwa ariko ntitwabyaranye kubera ikibazo cy’umugabo wanjye, kandi numvaga ateganya gushaka umugore wa kabiri ku mpamvu z’ukontashoboraga kubyara. ”

Matina yabwiye iki kinyamakuru ko yipimishije wenyine kubera ko umugabo we yanze kwipimisha, kandi ibisubizo byerekanye ko nta kibazo yari afite.

Kugira ngo yerekane ko afite uburumbuke, yahisemo kureshya umuhungu we bwite, wiga kuri Akwanga ngo batere akabariro kandi amwihanangiriza kubigira ibanga.

Yatangarije The Nation ati: “Kubera ko yanze kujya kwisuzumisha kwa muganga naketse ko hari ikibazo afite.Nahisemo kumvisha umuhungu wanjye muto, ufite imyaka 16 gusa kandi wiga muri Akwanga.

“Namusuraga buri gihe. Yabanaga mu nzu na bene wacu.Nagiyeyo marana igihe nabo, cyane cyane muri wikendi igihe isoko ryanjye ryabaga rifunze.

“Mu byukuri byari bigoye kuryamana n’umuhungu wanjye bwite, ariko ibibizo byanteye kubikora. Nari nkeneye kumenya neza niba mbyara.

“Nzi umugabo wanjye neza. Aramutse amenye ko naryamanye n’umugabo wo hanze, yanyica.

Ndamukunda cyane kandi ndamutinya, iyi gahunda rero mbi rero yakomeje kumnza mu bitekerezo kugira ngo menye ko mbyara.

Nagerageje gusura umuhungu wanjye muri Akwanga ahanini igihe nari mu gihe cy’uburumbuke. Nahisemo kumukunda no kumwiyegereza cyane. Twagiranye umubano wihariye birangira dukoze imibonano mpuzabitsina.

“Umunsi umwe mbizi ko ndi mu gihe cy’uburumbuke, naramusuye. Hari nko mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba. Namufashe ukuboko ndamwicaza iruhande rwanjye.

Namubajije niba yarigeze akora imibonano mpuzabitsina arambwira ati oya. Naramuhobeye numva ndashyushe,kandi ndatekereza ko nawe byari uko.

Nyuma y’iryo joro, numvise mfite ipfunwe rikabije, kandi nicira urubanza kuba narakoze ikizira n’umuhungu wanjye bwite.

"Mu byukuri byari kirazira, ariko namusabye kubigira ibanga."

Matina yavuze ko mbere yo kuryamana n’umuhungu we, atigeze aryamana n’umugabo we amezi atatu.

Nyuma yo kuryamana n’umuhungu we muri Mutarama 2022, yavuze ko yabuzeimihango muri uko kwezi kandi ikizamini cyemeza ko atwite.

Ariko ubwo yabwiraga umugabo we amakuru, yaramuketse ndetse yamwibukije ko bamaze amezi atatu badakora imibonano mpuzabitsina maze atangaza ko atari we wamuteye inda.

Bwana James yashinje Matina ubusambanyi kandi amutera ubwoba ko azamwica, birangira yemeye ko yaryamanye n’umuhungu we.

Umuhungu wa Matina yarabajijwe maze yemera ko yaryamanye na nyina.

Matina yabwiye iki Kinyamakuru ati: “Ntabwo ndi umugore w’umuhombyi. Ndi umugore gusa ukunda umugabo we kandi udashaka kumubabaza cyangwa kumubura.

Nakoze ibi kugira ngo ndokore urugo rwanjye. Nabonye amakuru yizewe ko ateganya gushaka umugore wa kabiri abigiriwemo inama n’ababyeyi be kandi ko umugore yari gufata kimwe mu byumba by’inzu twibabaje twubakira hamwe.

Ntabwo nishimiye igitekerezo cyo kumenya niba mbyara n’umuhungu wanjye nkabimushyiramo.

Nabikoze kugira ngo mbone umwana no kumubuza gushaka umugore wa kabiri. Gushaka umugore wa kabiri bwari uburyo bwo kunsunikira kure,ngatakaza ibyo twababaranye byose dushaka.

Reba imyaka yanjye. Ntabwo ndi kuba muto kandi umugabo wanjye ntabwo yari yiteguye kwivuza

Reba ibisubizo by’ikizamini; birerekanako afite intanga nke. Nta kuntu yari gushobora kuntera inda.

Nzi ko nakoze nabi nkagambanira umugabo wanjye, ariko nabonye atari bibi cyane nko kujya gusambana hanze.

Uyu mugore yavuze ko umugabo we yiyemeje kwica umuhungu we wamuteye inda ariyo mpamvu yiyemeje kumuhunisha bakajya kure ndetse ubu nawe ngo yarahunze.

Uyu mugore yiyemeje gushyiraho umwavoka umufasha kubona iyi nzu bubakanye ndetse yemeje ko atazakuramo iyi nda yatewe n’umuhungu we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa