skol
fortebet

Umugore yahishuye ukuntu byamugoye kubabarira umugabo we wasize abana b’impanga mu modoka agasanga bapfuye

Yanditswe: Thursday 09, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi washegeshwe n’agahinda yavuze uko yababariye umugabo we wishe atabishaka impanga zabo akiri muto nyuma yo kubasiga mu modoka ishyushye amasaha umunani.

Sponsored Ad

Isi ya Marissa Rodriguez ’yangiritse’ubwo Juan yibagiwe asiga abana b’umwaka umwe Luna na Phoenix mu modoka ishyushye mbere y’uko yerekeza ku kazi mu bitaro by’ahitwa Bronx, muri New York, muri Nyakanga 2019.

Uyu mugabo yavumbuye ko yakoze amakosa ateye ubwoba ubwo yagarukaga mu modoka ye ya Honda Sedan maze arebye mu ndorerwamo abona abana be inyuma bapfuye

Uyu mugabo yahise ahamagara umugore we aramubwira ati: ’Rukundo rwanjye, Mana yanjye, urukundo rwanjye… Nishe abana.’

Uyu mugabo warwanye intambara yo muri Iraki yarokotse igifungo nyuma yo kwiyemerera ibyaha bibiri yaregwaga byo gushyira mu kaga ubuzima bw’aba bana ibyo umucamanza yavuze ko ari ’urubanza rubabaje.’

Marissa yemeye ko ’rwose atari ko buri gihe ashyigikira’ umugabo we, abwira 7news ati: ’Nari narakariye abantu benshi.

’Kandi Juan amaze kurekurwa muri gereza banshyizeho nk’umurinzi we kugira ngo ndebe ko ataziyahura.

’Narabyemeye icyo gihe, sinkeka ko nitaye kubyo yakoze. Nasunitswe kandi nkururwa mu byerekezo bitandukanye gusa nashakaga kugenda. ’

Uyu mugore yavuze ko uko iminsi yagiye ishira niko yagiye ababarira umugabo we.

Yakomeje avuga ko yari abizi neza ko umugabo we atishe abana babo abigambiriye ariyo mpamvu yamukuye muri gereza.

Mu myaka 2 n’igice ishize,uyu mugore yavuze ko yamaze kwiyunga n’uyu mugabo we ndetse n’umubano we n’abandi bana ari mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa